Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali ribera i Gikondo (Expo 2025) rigeze ku munsi waryo wa 12, ndetse ubwitabire bukomeje kwiyongera, aho ryakira abantu batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, bakihera ijisho ibicuruzwa bitandukanye birimo iby’ikoranabuhanga, ibikoresho byo mu rugo, ibiribwa n’ibinyobwa, imyambaro, ndetse hari na serivisi zitandukanye ziri kuhatangirwa.
Muri Expo y’uyu mwaka wa 2025, kimwe mu byatunguye benshi ni inzoga nshya mu Rwanda yitwa Soju, ikorwa na sosiyete yo muri Koreya y’Epfo yitwa Jinro.
Iyi kinyobwa gifite inkomoko mu muco gakondo wa Koreya, ikaba izwi cyane mu bihugu by’Aziya y’Uburasirazuba. Iyi sosiyeti ya Jinro, imaze imyaka isaga 100 ikora inzoga ya Soju, kuri ubu yamaze kugera mu Rwanda mu rwego rwo kwagura isoko ryayo.
Mu kiganiro twagiranye na Ingabire Diane umwe mu bakozi ba Jinro muri Expo 2025, yadusobanure byinshi kuri iki kinyobwa kiri mu moko atandatu, arimo atanu afitemo uburyohe bw’imbuto (Flavour), harimo iyumvikanamo pome ziboneka cyane muri Koreya, iy’imizabibu, iy’amapera, iy’inkeri, n’izindi.
Yavuze ko bahisemo kuza kumurika iki kinyobwa muri Expo 2025, kugirango Abanyarwanda bayimenye ari benshi kandi bayikunde nk’ikinyombwa gishya kimaze igihe gito kigeze mu Rwanda.
Akomeza avuga ko abantu bayakiriye neza haba hanze ya Expo no muri Expo ndetse bari kwitabira kuyigura.
Ingabire avuga ko umwihariko wa Soju ari uko idatera umutwe uwayinyweye, ati ” Si inzoga unywa ngo ubyimbe inda, siya nzoga ubyuka ngo ufite hangover, ngo ufite umutwe, si ya nzoga ugenda ngo umuntu wese akumve ko wanyweye inzoga. Ni ya nzoga unywa ukabyuka umeze neza nta kibazo ufite”
Soju kandi itandukanye n’izindi nzoga nyinshi zisanzwe ku isoko, aho uyinywa idahita imusindisha mu kanya gato. Ingabire akaboneraho gushishikariza abitabira iri murikagurisha kugana aho Jinro ikorera bagasogongera kuri iki kinyobwa gishya cya Soju.
Ikinyobwa cya Soju kugeza ubu kiboneka mu ma duka acuruza ibyo kunywa no kurya yose (Supermarket), icupa rimwe rishobora kugura ibihumbi 8000 Frw kuzamura bitewe naho riguriwe, ariko byakarusho muri Expo 2025, riri kugura ibihumbi 7000 Frw gusa.
Uretse Soju, Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali ririmo byinshi bishya nk’ibikoresho bikoresha ikoranabuhanga rya AI, imodoka z’amashanyarazi, imyambaro n’amasaro byakozwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda, ndetse n’ibiribwa by’udushya biva mu bihugu bitandukanye.
Expo 2025 izasozwa ku itariki ya 17 Kanama, ikaba iri kubera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubucuruzi n’Ikoranabuhanga byubakiye ku bufatanye mpuzamahanga.”







