Tariki 2 Kamena 1994 ni umunsi wa 58 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 156 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Umunsi nk’uyu ni bwo uwari Perezida w’inzibacyuho, Sindikubwabo Théodore yandikiye Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, amushimira inkunga atahwemye guha u Rwanda ndetse amusaba ko yakomeza gutanga ubwo bufasha.
Icyo gihe ni bwo Guverinoma y’inzibacyuho yaguze na Misiri gerenadi 40,000 n’amasasu 300,000 byose bifite agaciro k’Amadolari y’Amerika 765,000.
Kuri uwo munsi kandi ni bwo uwari uhagarariye FPR Inkotanyi yatangaje ko amasezerano yo guhagarika intambara atarimo kubahirizwa kuko Guverinoma ikomeje kwica.
Imyifatire ya Perezida Mitterand n’ubucuti bukomeye yari afitanye na Perezida Juvenal Habyarimana, bwatumye agira uruhare rufatika kandi rugaragara mu gufasha leta ye gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo gutsemba Abatutsi.
Umunsi nk’uyu, tariki ya 2 Kamena 1994, Ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye Abatutsi benshi bari barahungiye mu nkambi ya Kabgayi.
Iyo nkambi niyo izi ngabo zarokoyemo Abatutsi benshi ugereranyije n’izindi nkambi aho Inkotanyi zasangaga abicanyi barangije kwica Abatutsi hasigaye mbarwa.
By’umwihariko i Kabgayi, Inkotanyi zaguye abicanyi gitumo bariho bashaka uburyo barimbura Abatutsi.










