sangiza abandi

Tariki 28 Gicurasi 1994: RFI yatangaje ko leta y’abicanyi bahungiye ku Kibuye bavuye i Gitarama

sangiza abandi

Tariki 28 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 52 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 148 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Amatariki y’impera za Gicurasi 1994 yaranzwe n’ingufu ingabo za FPR-Inkotanyi zashyize mu gukora ibishoboka byose ngo zihutishe ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ariko ku ruhande rwa Leta y’abicanyi nabo bashyira imbaraga mu kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi bari bakihishe hirya no hino mu bice ingabo za FPR-Inkotanyi zari zitarabohora cyane cyane mu Majyepfo y’igihugu.

Ku munsi nk’uyu tariki ya 28 Gicurasi 1994, Radiyo Mpuzamahanga y’Abafransa (RFI) yatangaje ko abagize Guverinoma y’Abatabazi bavuye i Gitarama, bahungira ku Kibuye mu gihe Abatutsi bari bakomeje kwicwa urw’agashinyaguro hirya no hino mu gihugu.

Umunyamakuru wa RFI, Monique Mass, wari mu Rwanda yagiye i Nyamata avuga ko abaturage barenga icya kabiri cy’abari bahatuyembere ya Jenoside batsembwe n’interahamwe zifatanyije n’ingabo za Leta.

Ibyo kandi byemejwe n’Umubiligi Profeseri Alain Verhaegen mu kiganiro yahaye RFI i Bruxelles avuye mu Rwanda mu kazi yakoranaga n’umuryango w’abaganga batagira imipaka (Medecins Sans Frontieres Belgique).

Uwo munsi kandi, Ambasaderi Amuri SUED wari mu bavanywe muri Hotel des Mille Collines na MINUAR agasanga FPR-Inkotanyi, nawe yatangaje kuri RFI uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe na Leta y’Abatabazi n’Interahamwe, asaba ko urugamba FPR-Inkotanyi yarwanaga rwo guhagarika Jenoside rukwiye gushyigikirwa n’Isi yose.

Photos:

[fluentform id="3"]