Tariki 5 Kamena 1994 ni umunsi wa 61 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 156 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Kuri iyi tariki leta y’abicanyi yakomeje gukora inama zo kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi mu gihe Jenoside yari ikomeje hirya no hino mu gihugu.
Uyu munsi kandi leta y’abatabazi yakomeje guha urubyiruko intwaro n’imyitozo ya gisirikare hagamijwe kwica Abatutsi bari bataricwa mu bice by’igihugu.
Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda yakoresheje inama yabereye i Gisenyi ihuza abakuru b’ingabo na jandarumori, abasaba gukaza ingamba z’itambara no kurangiza umugambi wo kurimbura Abatutsi.
Mu nama ya Guverinoma yari yabanje no muri iyo yo ku wa 5 Kamena, hanaganiriwe kuri gahunda yo gushaka abacanshuro (abasilikare b’abanyamahanga) bagera ku 1500 kugira ngo bunganire ingabo za Leta (FAR).
Mu bice byagenzurwaga na Guverinoma y’Abatabazi, hakomeje ibikorwa byo gushishikariza urubyiruko kujya mu gisirikare no gukora ubwicanyi. Muri Perefegitura ya Butare na Gikongoro, abaturage bakomeje gukusanyirizwa hamwe no guhabwa imyitozo ya gisirikare, aho abantu basaga 200 bari bamaze kuyitabira.
Abanyeshuri b’Abahutu bo muri EAV Kabutare bishwe nyuma yo kugenzurwa hakagaragara ko bafite inkomoko y’Abatutsi. Uwari umuyobozi w’iri shuri, Théophile Mbarushimana, ni we watanze urutonde rw’abanyeshuri bagombaga kwicwa, hagendewe ku moko yabo.
Ibi byose byagaragazaga uburyo ubuyobozi bwariho icyo gihe bwakomezaga gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu gutanga amabwiriza, imyitozo n’intwaro byifashishwaga mu kwica inzirakarengane.









