sangiza abandi

Teta Sandra yagonze umugabo we amuvuna amaguru yombi

sangiza abandi

Teta Sandra yagonze  umugabo we Weasel Manizo kuri ubu akaba arembeye mu bitaro bya Nsambya Hospital muri Uganda aho bivugwa ko amaguru ye yombi yavunitse bikomeye.

Ibi byabaye nyuma y’ubushyamirane bwabaye hagati yaba bombi ubwo bari mu kabari ka Shan’s Bar & Restaurant mu ijoro ryakeye maze Teta Sandra agahita afata umwanzuro wo gutaha.

Ubwo yari asohotse umugabo we Weasel yamukurikiye ashaka kumubuza gutaha maze Teta Sandra ahita amugonga ndetse ahita asohoka muri ako kabari, amakuru yizewe Umunota.com yamenye ni uko kuri ubu Weasel amaguru ye yombi  yavunitse bikomeye.

Imodoka Teta Sandra yagongesheje umugabo we Weasel ikaba ari impano umugabo we yari yamuhaye mu kwezi kwa werurwe uyu mwaka w’i 2025  ubwo yari avuye muri USA kurwaza umuvandimwe we Jose Chameleon, iyi modoka Weasel yayihaye umugore we nko kumushimira kubera uburyo yamubaye hafi kuko ari nawe Manager we mu muziki ikaba ari imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz.

Mu busanzwe Teta Sandra yagiye gutura mu gihugu cya Uganda kuva mu 2018, mu gihe kigera ku myaka 7 ahamaze akaba yarakoze imirimo itandukanye irimo kwakira ibirori bibera mu tubari turimo Hideout Bar & Lounge I Kampala akaba ariho Weasel, Pallaso ndetse na Chameleon bakundaga kwiyakirira.

Ubwo yakoraga kuri ako kabari yabashije kubaka umubano we na Weasel ndetse biza kurangira batangiye kubana nk’umugabo n’umugore guhera mu 2019 ndetse muri uwo mwaka mu kwezi kwa 9 amwifashisha mu mashusho y’indirimbo ye Guwooma.

Umubano wabo wagiye uzamo ibihe bishaririye nko muri 2022 Teta Sandra yahukaniye mu Rwanda ahunze ihohoterwa yakorerwaga na Weasel. gusa Nyuma yaho baje kongera kwiyunga umubano urakomeza.

Teta Sandra na Weasel Manizo bakaba bafitanye abana babiri ; Umuhungu n’umukobwa.

Teta w’imyaka 32 uyu munsi kuko Yavutse mu 1993 yabaye igisonga cya kabiri cya miss sfb 2011 ndetse yitabiriye miss Rwanda 2012, yakanyuzanyijeho n’abandi basore b’ibyamamare barimo ; Derek Sano na Prince Kid

Photos:

[fluentform id="3"]