Thabo Mbeki wigeze kuba perezida w’afurika yepfo, yavuze ko nubwo u Rwanda na Congo Kinshasa biri kugirana ibiganiro by’amahoro, ariko ko bidateze kugera ku musaruro mwiza mu gihe ubutegetsi bw’i Kinshasa butaramenya neza ko igisubizo kirambye cy’amahoro bushaka kizava mu banyekongo ubwabo.
Ibi Thabo Mbeki yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’umunyamukuru Sophia Mokoena wo muri afurika yepfo.
Ni kiganiro cyagarukaga kubiganiro bimaze iminsi bikorwa kugira ngo umutekano ugaruke mu burasirazuba bwa RDC aho haba ibiganiro by’ubuhuza hagati y’u Rwanda na Congo, bihujwe na leta zunze ubumwe z’amerika, imiryango itandukanye yo muri afurika, ndetse na Qatar.
Mbeki yavuze ko ibiri gukorwa nta musaruro bizatanga mu gihe abanyekongo batarumva ko igisubizo kizava muri bo.
Ati: “Leta y’i Kinshasa n’iya Kigali Zishobora kumvikana, zigahuza zigashyira umukono ku masezerano, ibyo ni byiza ariko ntabwo byonyine bizakemura ikibazo kiri mu burasizuba bwa Congo. Ibi byarageragejwe na mbere, nagiye kenshi mbwira abantu ko ibibazo by’uburasizuba bwa Congo ni iby’imbere muri Congo ntabwo bikomoka hanze y’imipaka ya Congo.”
Yakomeje avuga ko ku bw’ibyo abanyamerika bamaze iminsi bakora byo gushishikariza Kinshasa na Kigali guhurira hamwe, ntabwo bikemura ikibazo cya RDC kiriya kibazo gikwiye gukemurwa n’abaturage ba Congo n’ubutegetsi bwabo.”
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, i Dar es Salaam muri Tanzania hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa afurika y’iburasizuba, EAC, n’abo mu muryango wa afurika y’amajyepfo, SADC.
Ni nama yaje kwanzura ko imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo ihagarara bwangu, kandi umuti w’ikibazo ugashakwa binyuze mu nzira z’amahoro ndetse Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ikagirana ibiganiro n’impande zose harimo n’uyu mutwe wa M23.
Nyamara ibi nta musaruro byigeze bitanga, kuko kugeza n’ubu impande zihanganye zircyakomeje imirwano ikomeye muri Kivu zombi.
Mbeki ibi abivuze mu gihe Joseph Kabila yageze i Goma mu gice kigenzurwa n’umutwe wa M23. Ibyo ngeye kubyutsa umwuka mubi mu bategetsi b’i Kinshasa mu gihe Qatar,USA n’umuryango wa afurika yunze ubumwe bikomeje gukora ibishoboka byose ngo uburasirazuba bwa Congo bubone amahoro.