Indirimbo “Inshallah” y’umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben imaze kurebwa inshuro miliyoni eshanu kuri YouTube, mu gihe kitaragera ku kwezi isohotse, bishimangira ko ikomeje kwishimirwa n’abakunzi b’umuziki.
Ibi bibaye nyuma y’uko iyi ndirimbo yanaciye agahigo ko kurebwa n’abarenga miliyoni imwe kuri YouTube mu minsi ibiri gusa, agahigo kari gafitwe na Meddy ku ndirimbo ye “My Vow”.
Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben yasohoye indirimbo “Inshallah” tariki tariki 15 Kanama 2026, gusa kuva yasohoka yaranzwe n’umuvuko udasanzwe mu mibare y’abayireba.
Nyuma y’uko “Inshallah” yujuje miliyoni 5, ubu abakunzi ba The Ben biteze niba uyu muhanzi yubahiriza isezerano yatanze ko mu gihe yakuzuza uyu mubare azahita ashyira hanze indirimbo nshya.








