sangiza abandi

Trinity Metals igiye gushora miliyoni 100$ mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

sangiza abandi

Nyuma y’imyaka itatu n’igice ikora ibikorwa byo gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro mu Rwanda, sosiyete Trinity Metals Group yatangaje ko igiye kongera ishoramari rya miliyoni 100$, rihwanye n’arenga miliyari 145 Frw, rigamije kongera umusaruro no gutangiza inganda zitunganya amabuye kuri buri kirombe.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta, mu biganiro byateguwe n’Ihuriro ry’Abashoramari b’Abanyamerika bakorera mu Rwanda (AmCham Rwanda), aho iki kigo giherutse kwinjiramo nk’umunyamuryango mushya.

Geleta yavuze ko intego ya Trinity Metals ari ukwagura ibikorwa byayo no gufasha u Rwanda gukurura abandi bashoramari baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Kwinjira muri AmCham ni intambwe ikomeye. Twizeye ko DFC ( Development Finance Corporation),ikigega cy’Iterambere mu by’Imari , izaba umwe mu bafatanyabikorwa bacu mu bihe biri imbere.”

Trinity Metals ni cyo kigo cya mbere muri Afurika kizaba kigiye gukorana na DFC.

Kugeza ubu, Trinity Metals imaze gushora miliyoni 40$ mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Ikorera mu birombe bitatu harimo icya Nyakabingo (Wolfram/Tungsten), Musha Gasegereti, Coltan na Lithium, na Rutongo.

Iki kigo gifite abakozi barenga 7,000, kikaba kivuga ko umusaruro wacyo wakubwe inshuro enye kuva cyatangira gukora.


Mu birombe bitandukanye, Trinity Metals yagaragaje ko umusaruro wazamutse ku rwego rushimishije aho ikirombe cya Nyakabingo cyavuye kuri toni 29 kigera kuri toni 100 ku kwezi.

Rutongo cyavuye kuri toni 10 kigera kuri toni 80, naho Musha cyavuye kuri toni 12 kigera kuri toni 30.

Mu 2024, iki kigo cyohereje mu mahanga toni 2.226 za Wolfram, gasegereti na coltan, muri 2029 giteganya kugera kuri toni 5.201.

Trinity Metals yabaye iya mbere mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu kohereza Wolfram yatunganyijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kontineri za mbere zagejejwe mu mujyi wa Towanda, Pennsylvania, mu kigo Global Tungsten & Powders (GTP). Hari amasezerano yo kohereza kontineri 16 buri mwaka, mu gihe bigiteganywa ko umusaruro wiyongera.

Trinity Metals irimo no gushaka ishoramari rishya mu kirombe cya Ntunga kugira ngo hatangirwe ubucukuzi bwa lithium ku gipimo cyisumbuye.

Ku kirombe cya Musha na ho hari ibyobo byagaragaje umusaruro mwiza mu bushakashatsi bwa mbere.


Geleta yavuze ko muri gahunda y’imyaka itanu, Tungsten izagera kuri toni 250/ukwezi muri Nyakabingo, Gasegereti muri Rutongo izagera kuri toni 200/ukwezi, Musha izacukura toni 100/ukwezi, harimo na lithium, Abakozi nabo baziyongera bagere ku 10,000.

Umuyobozi wa AmCham Rwanda, Ivan Mbaraga, yavuze ko gahunda nk’iyi ifasha kwerekana amahirwe ari mu nganda z’amabuye y’agaciro, cyane cyane ku rubyiruko n’abashoramari bashya.

Ati “Turashaka ko Abanyamerika bongera ishoramari ryabo mu Rwanda, by’umwihariko mu ngufu n’ubucukuzi.”

Raporo y’ibikorwa byo mu 2024 y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoze ishoramari ry’agera miliyoni 441,3$ yashowe mu mishinga 31 itandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta

Photos:

[fluentform id="3"]