sangiza abandi

‘Turi abakozi ba Leta badahembwa’-Scovia Mutesi avugira itangazamakuru

sangiza abandi

Umuyobozi w’urwero rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Scovia Mutesi, yabwiye abadepite ko amikoro adahagije atiza umurindi imikorere mibi y’itangazamakuru, kutubahiriza amahame no gutakarizwa icyizere na rubanda, asaba Leta gufasha mu gukemura iki kibazo.

Yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Werurwe 2026 mu kiganiro, komisiyo y’imiyoborere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore yagiranye n’abayobozi mu nzego zinyuranye mu itangazamakuru.

Baganiriye ku bibazo byagaragaye muri raporo y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, ku iyubahirizwa ry’amategeko y’itangazamakuru.

Scovia Mutesi, yabwiye Abadepite ko igihe kigeze ngo abanyamakuru bahabwe ikiguzi gihwanye n’akazi bakora ko guhuza Leta n’abaturage binyuze mu gutara no gutangaza amakuru.

Ati: Mu by’ukuri dukorera Leta itaduhemba, turi abakozi ba Leta badahembwa. “

Yakomeje agira ati: “Hari ibikorwa byinshi bitandukanye birimo n’amategeko mutora, ni twe tuyajyana, ni twe tuvuga ingingo zavuyemo n’izijyamo, nta muntu utwishyura.”

RMC yahaye Komisiyo amakuru ku bibazo by’ingenzi abanyamakuru bahura na byo bigatuma batagera ku makuru bakeneye ku buryo igipimo cyo kwishimira kugera ku makuru cyageze kuri 57,8%.

Photos:

[fluentform id="3"]