Ihuriro ry’Ingabo za Congo zaraye zigabye igitero mu biraro by’inka z’Abanyamulenge banyagamo izitari nkeya biza kurangira abarwanyi ba Twirwaneho batabaye barazigarura ndetse birukanira iri huriro rirwanira leta kure.
Amakuru avuga ko icyo gitero cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Congo, FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo mu gace ka Bicumbi ahari ibiraro by’inka nuko banyagamo 31.
Iki gice cya Bicumbi cyaraye kigabwemo ibitero, giherereye hakurya y’uruzi runini rwa Rwiko, rugabanya Bicumbi na Kalingi.
Nyuma y’uko Twirwaneho itabaye Abungeri b’inka bari bazinyazwe, uruhande rwa Leta rwari rwagabye kiriya gitero, bayabangiye ingata bahungira mu mashyamba bata n’Inka zose bari banyaze.
Aya makuru akomeza avuga ko abateye bari baturutse kwa Mulima ahari ibirindiro bikomeye by’ingabo z’u Burundi, FDNB, Wazalendo ndetse na FDLR.
Iki gitero iri huriro ry’Ingabo za Congo zakigabye mu gihe ku munsi wa kane byarimo bihwihwisa ko bashobora kugaba ibitero ku Banyamulenge, batuye mu nkengero za centre ya Minembwe na Rugezi.
Ku wa mbere w’iki cyumweru ninabwo hatewe ibitero bikomeye mu duce twinshi two mu Rugezi. Gusa byarangiye Twirwaneho na M23 babisubije inyuma.
Kuwa 07 Kamena 2025 nabwo ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye ibitero ku barwanyi ba AFC/M23, i Katana hafi n’ikibuga cy’indege cya Kavumu, baturutse muri parike ya Kahuzi-Biega.
Iyi mirwano yamaze umwanya ungana na masaha abiri n’igice, yumvikanamo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, aho ndetse kandi yanasize abaturage bo muri ako gace bavuye mu byabo bahungira mu bindi bice bitekanye.
Iyi mirwano ikomeye, yaguyemo aba Wazalendo 11 mubagabye iki gitero .