Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bigoye ko u Burundi bwagira uruhare mu buhuza mu kibazo cya RDCongo nyuma y’uko iki gihugu gitorewe kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 19 Gashyantare, ubwo yakiraga Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi ushinzwe Imyiteguro y’Ibihe Bidasanzwe, Hadja Lahbib.
Nduhungirehe yavuze ko u Burundi “bushobora kugorana” mu bikorwa by’ubuhuza mu gushaka umuti w’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yashimangiye ko ari ngombwa ko ubuhuza bwa Perezida wa Togo, Faure Gnassingbe n’itsinda ry’abafashabikorwa bukomeza nta ruhare rw’u Burundi rurimo.
Yavuze ko “biteye impungenge” kuba u Burundi bufite uruhare mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “mu isura mbi.”
Yakomeje avuga ko ingabo z’u Burundi zagose Umuryango w’Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Epfo, bigatuma imibereho ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi by’aba Banyekongo bigorana.
Ati “Muri urwo rwego, biragoye ko u Burundi, nubwo bwafashe umwanya wa Perezida wa AU, bugira uruhare mu buhuza.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwizeye ko abahuza bamaze igihe barashyizweho, nka Togo yahawe inshingano na AU, ndetse n’abandi batanu bafasha iki gihugu, bazakomeza inshingano.
U Rwanda rumaze imyaka myinshi rwamagana uruhare rw’u Burundi muri aya makimbirane, cyane ko ingabo zarwo zirwanira hamwe n’ihuriro ry’ingabo za leta ya Congo harimo na FDLR, umutwe urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ingabo z’u Burundi zimaze nibura imyaka ibiri muri iyi ntambara. Bivugwa ko hari abasirikare bagera ku 20,000 boherejwe mu Burasirazuba bwa RDC kandi bakaba bayoboye ibitero mu bice bimwe na bimwe.
Mu ntangiriro z’Ukuboza, umutwe wa AFC/M23 washinje igisirikare cy’u Burundi kurasa mu mujyi wa Kamanyola muri Kivu y’Amajyepfo baturutse mu ntara ya Bujumbura, no kuyobora ibitero mu mujyi wa Uvira n’inkengero zawo.




