sangiza abandi

U Rwanda kuva muri ECCAS: Abasesenguzi babibona nk’icyemezo cyiza ku nyungu z’igihugu

sangiza abandi

Abasesenguzi n’abanyapolitiki bemeza ko umwanzuro w’u Rwanda wo kwikura burundu mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS), nta ngaruka mbi bizagira ku Rwanda, ahubwo ko ari intambwe nziza kuko uwo muryango wari utangiye kugaragaza ibibazo bikomeye by’imiyoborere.

Bemeza ko aho gukomeza kwitabira ibikorwa bya ECCAS, u Rwanda rukwiye gushyira imbaraga mu yindi miryango ikora neza kandi ifite gahunda isobanutse yo guteza imbere ubuhahirane n’ubufatanye hagati y’ibihugu.

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo cyemezo cyo kwikura mu muryango wa ECCAS, tariki ya 7 Kamena 2025. ndetse nyuma yaho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 9 Kamena 2025 ishimangira ko u Rwanda rutazongera kugira aho ruhurira n’uyu muryango.

Me Aloys Mutabingwa, umunyamategeko akaba n’umusesenguzi wa politiki, yavuze ko imiryango nka ECCAS ikunze kuba igikoresho cy’abashaka kubangamira u Rwanda.

Ati “Nubwo bigaragara nk’aho ari imiryango y’akarere, twayibonyeho imikorere igayitse kandi ibogamye, aho ikoreshwa n’ibihugu bifite inyungu zabyo bwite mu rwego rwo guhohotera abandi.”

Ni igitekerezo gisa n’icyatangajwe na Tibor Nagy, wahoze ari Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko nubwo hari abavuga ko ari igihombo kuri ECCAS gutakaza u Rwanda, nyamara kuri we, uwo muryango wari umaze kugaragaza intege nke, ndetse inama zawo zirusha imbaraga ibikorwa bigaragara.

Yavuze ko ECCAS ishobora kugorwa kurushaho idafite u Rwanda kurusha uko u Rwanda rwagira ikibazo rutari muri uwo muryango.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, nawe yagaragaje ko igihe cyari kigeze ngo u Rwanda rwikure muri ECCAS, nyuma yo kwihanganira igihe kirekire ibibazo by’imikorere y’uyu muryango.

Yavuze ko hari ibibazo bikomeye byagiye bigaragara birimo kudashyira mu bikorwa imishinga y’iterambere, imiyoborere idahwitse, kutumvikana mu mikorere y’abayobozi ndetse n’imicungire idahwitse y’umutungo.

Ati “Hari ibibazo byinshi byaranze uyu muryango, birimo imishinga idashyirwa mu bikorwa, kutagira ubumwe mu buyobozi, no kuba hari igihugu kimwe gikoresha uyu muryango mu nyungu zabyo, kandi nacyo gifite ibibazo bikomeye imbere mu gihugu cyacyo.”

Umuryango wa ECCAS washinzwe mu 1981 ugamije guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu bya Afurika yo Hagati. Nyuma y’uko u Rwanda uvuye muri uyu muryango, usigayemo ibihugu 10.

UMWANDITSI: Maurice IKUZWE

Custom comment form

Amakuru Aheruka