sangiza abandi

U Rwanda na Kazakhstan byasinye amasezerano arimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro 

sangiza abandi

Perezida Kagame yashimye uburyo Kazakhstan yateye imbere mu bukungu, mu bijyanye n’ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ashimangira ko u Rwanda rushobora kungukira byinshi mu bumenyi n’ubunararibonye bwa Kazakhstan muri izi nzego.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame uri i Astana muri Kazakhstan yakiriwe mu cyubahiro na mugenzi we w’iki gihugu, Kassym-Jomart Tokayev. 

Uyu muhango wakurikiwe n’ikiganiro cyihariye cyahuje Perezida Kagame na Perezida Tokayev, Nyuma y’iki kiganiro, habayeho gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, harimo ingufu, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Perezida Kagame yashimye uburyo Kazakhstan yateye imbere mu bukungu, ndetse bishimangirwa n’uruhare iki gihugu kigira ku Isi, byose bikomoka ku buyobozi bwiza.

Ati” Kazakhstan yateye intambwe zigaragara mu iterambere ry’igihugu, zigaragazwa n’uruhare rwiyongera kandi rwubaka igira ku rwego rw’Isi. Ibi byagizwemo uruhare n’ubuyobozi bwanyu ndetse n’umuhate w’abaturage ba Kazakhstan.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko u Rwanda rushobora kungukira byinshi mu bumenyi n’ubunararibonye bwa Kazakhstan, ndetse ashimangira ko iterambere ryubakira ku miyoborere myiza n’abafatanyabikorwa beza.

Ati” Twishimiye kuba abafatanyabikorwa n’inshuti. Mu Rwanda, tuzi ko iterambere ryubakira ku miyoborere myiza no gukorana n’abafatanyabikorwa bakwiye. Ni yo mpamvu turi hano.”

Perezida wa Kazakhstan yashimiye u Rwanda avuga ko ari umufatanyabikorwa wizewe muri Afurika, ndetse ko mu masezerano yasinywe hagati y’impande zombi harimo no kuzamura umubano mubya politiki.

Urugendo rwa Perezida Kagame rugamije gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Kazakhstan, ndetse no kuzamura ubufatanye mu bikorwa by’iterambere. 

Custom comment form

Amakuru Aheruka