sangiza abandi

U Rwanda na RDC bemeranyije ingamba zihuse zo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington

sangiza abandi

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda bemeranyije gufata “ingamba zifatika” zigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington, nyuma y’inama yabaye ku wa 17 na 18 Werurwe i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Impande zombi zemeranyije ibikorwa bihuriweho bigamije kugabanya umwuka mubi no guteza imbere ituze mu bice byibasiwe n’umutekano muke.

Muri ibyo harimo kubahiriza ubusugire n’imbibi by’ibihugu byombi, gahunda yo gukuraho ingamba z’ubwirinzi zari zafashwe mu burasirazuba bwa RDC, ndetse n’imbaraga zigiye kongerwa ariko zifite igihe ntarengwa zo kurwanya umutwe wa FDLR ku ruhande rwa Kinshasa.

Harimo kandi kongera gushimangira ko kurinda abasivili aribyo by’ingenzi, aho RDC n’u Rwanda byongeye kugaragaza ubushake bwo kugera ku mahoro arambye mu karere k’ibiyaga Bigari, hashingiwe ku masezerano ya Washington.

Ibi bibaye mu gihe hakiri umwuka mubi mu burasirazuba bwa Congo aho Kuwa mbere, leta ya Kinshasa yishimiye ibihano Leta zunze ubumwe za Amerika zafatiye ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse na bamwe mu bayobozi bazo, ibashinja kugira uruhare rutaziguye mu gufasha umutwe wa M23.

Guverinoma ya Congo ivuga ko ibyo bihano ari “ikimenyetso kigaragaza neza” ko ubusugire bwa RDC bugomba kubahirizwa no gushyira mu bikorwa ibyo impande zombi ziyemeje mu masezerano ya Washington.

Yanashimangiye ko ari ngombwa ko ibyemeranyijwe mubya dipolomasi bijyana n’ibikorwa bigaragara ku rwego rw’imirwano n’umutekano.

Kinshasa yashimiye Leta zunze ubumwe za Amerika ku ruhare rwayo mu gushaka amahoro, inasaba ko hakomeza izindi gahunda zigamije gutuma ibyemeranyijwe byubahirizwa no kugarura umutekano urambye mu karere.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka