Guverinoma y’u Rwanda n’iya Singapore byasinyanye amasezerano agamije gushyira mu bikorwa isoko rya CO2 (Carbon Dioxide), rigamije kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka yangiza ikirere.
Aya masezerano yashyizweho umukono mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2024, na Minisitiri w’Ibidukikije w’u Rwanda, Dr. Valentine Uwamariya na mugenzi we wa Singapore, Grace FU Hai Yien.
Aya masezerano asobanura intambwe ikomeye mu kurengera ibidukikije binyuze mu gucuruzanya umwuka uhumekwa n’ibiti, amashyamba, n’ibindi bimera bifite ubushobozi bwo gukurura imyuka ya CO2 (Carbon dioxide).
Isoko rya Carbon ni igitekerezo cyashingiwe ku masezerano y’i Paris yerekeye kurengera ibidukikije, aho ibihugu bifite ingamba zihamye zo kugabanya imyuka ihumanya, bifite uburenganzira bwo gucuruza iyo myuka ku bindi bihugu bifite inganda zitanga imyuka yangiza myinshi.
Aya masezerano azafasha u Rwanda gukomeza guteza imbere ibikorwa bigamije kurengera no kubungabunga ibidukikije, ari nako ruzayungukiramo binyuze mu kuba ari ishoramari rishingiye ku kurengera ibidukikije ku Isi.
Isoko rya CO2 ryatangijwe n’amasezerano ya Tokyo hagamije guha amahirwe ibihugu bisohora imyuka yangiza ikirere kugabanya iyi myuka itera ubushyuhe ku Isi ndetse ikagira ingaruka ku bantu ikaba yakwifashishwa mu kurengera ibidukikije.
Iri soko rya Carbon mu Rwanda rikorwa mu buryo bubiri aribwo Clean Development Mechanism (CDM) n’isoko rya Karubone Voluntary Carbon Market (VCM).
Kuva mu 2020, u Rwanda rwagurishije unite za karubone 2,250.000. Ibikorwa byose bya CDM byatanze unite za Karubone 724.320 mu gihe ibikorwa bya VCM byatanze 1.525,680 unite za karubone.
Uretse umushinga wo kurengera ibidukikije u Rwanda na Singapore bisanzwe bifitanye imikoranire ishingiye ku masezerano y’ubutwererane mu bucuruzi ikoreshwa ry’ubwenge buhangano n’izindi nzego impande zombi zungukuramo.

