sangiza abandi

U Rwanda n’ibindi bihugu bitanu bigiye kuganira ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro

sangiza abandi

Abaminisitiri b’Ingabo b’ibihugu bitanu byo mu karere k’Ibiyaga bigari, birimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), biteganyijwe ko bazahurira i Lusaka muri Zambia kuwa 18 Ukwakira 2026, mu nama igamije kunoza ubufatanye mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke muri aka karere.

Ibi ni ibyatangajwe na Huang Xia, intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU) mu karere k’ibiyaga Bigari, ubwo yagezaga ku kanama k’umutekano ka ONU imiterere y’umutekano muri aka karere, by’umwihariko muri RDC.

Ibihugu biteganyijwe kuzitabira iyi nama ni u Burundi, RDC, Uganda, u Rwanda na Tanzania. Izategurwa ku bufatanye n’inama mpuzamahanga ku karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL), mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu birebwa niki kibazo.

Huang Xia yavuze ko iyi nama izasuzuma umushinga w’amabwiriza ahuriweho agenga ibikorwa byo kwambura intwaro no gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga.

Yasobanuye ko ayo mabwiriza agamije guhuza uburyo ibihugu bikorana mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere, irimo FDLR, ADF na RED-Tabara, hamwe n’indi mitwe y’abanyamahanga.

Iyi nama ibaye mu gihe umutekano mu karere k’ibiyaga bigari ukomeje guhungabanywa n’imirwano, mu gihe kandi umubano hagati ya bimwe mu bihugu byo muri aka karere urangwa n’amakimbirane no kutizerana.

Uretse ibibazo by’umutekano, intumwa yihariye ya ONU yanagaragaje ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu guteza imbere imicungire iboneye kandi iboneye mu mucyo y’umutungo kamere wo mu karere k’ibiyaga Bigari.

Nubwo iyi nama igamije kongera ubufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ibisubizo izatanga bizaterwa nuko ibihugu bizumvikana ku mabwiriza azaganirwaho n’uburyo azashyirwa mu bikorwa.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]