U Rwanda n’u Bushinwa bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU) agamije imikoranire mu iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere, by’umwihariko ku bijyanye no kwemeza ubuziranenge bw’indege hagamijwe kunoza umutekano n’imigendere y’indege za gisivile (airworthiness certification).
Aya masezerano yasinywe ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2026, hagati y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Indege za Gisivili (Rwanda Civil Aviation Authority) n’icy’u Bushinwa (Civil Aviation Administration of China).
Yitezweho kongera ubufatanye mu bya tekiniki, hongerwa ubushobozi bw’inzego z’Ibihugu byombi mu gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza y’indege za gisivile, kandi azoroshya imikoranire mu kwemeza ubuziranenge n’ubugenzuzi bw’ibikoresho n’ibyangombwa by’indege za gisivile.
Mu muhango wo gusinya aya masezerano, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Col. Claudien Bizimungu, yashimangiye ubushake bw’u Rwanda bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye n’u Bushinwa mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.
Yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye byimazeyo ubu bufatanye. Twiyemeje kurushaho guteza imbere imikoranire yacu. Uyu munsi, ntiturimo gusinya inyandiko gusa, ahubwo turimo gukomeza ubucuti hagati y’Ibihugu byacu byombi no gushora imbaraga mu kugira ikirere kirushaho kugira umutekano ku bagenzi bose bagenda mu ndege zacu.
Aya masezerano aje ashimangira ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, aho ibihugu byombi bikomeje kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye zigamije iterambere.










