sangiza abandi

U Rwanda rwasinye amasezereno azarufasha guhangana n’ingaruka z’ibiza

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Isanzure mu Rwanda, Space Agency, cyasinyanye amasezerano n’Ikigo Nyafurika Gishinzwe guhangana n’ibiza, African Risk Capacity,yitezweho kuzafasha mu rwego rw’ubuhinzi mu guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Ni amasezerano yashyizweho  umukono kuwa 18 Nzeri 2025, n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe iby’Isanzure mu Rwanda,Twagirayezu Gaspard ndetse na Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze ,Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo African Risk Capacity .

Aya masezerano agena uburyo bw’ubufatanye hagati y’impande zombi mu bijyanye n’ubufatanye mu by’ikoranabuhanga, kongerera ubushobozi abakozi no guteza imbere ibikoresho byo gutanga amakuru hakiri kare ku byago bishobora kubera mu kirere bikagira ingaruka ku baturage.

Umuyobozi  ushinzwe ikoranabuhanga mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe isanzure George Kwizera, yasobanuye ko hagiye kubaho gusangira amakuru mu rwego rwo kwirina ibiza bishobora kugira ingaruka ku bihngwa.

Ati: “Mu isanzure hari uburyo bwiza bwo gufata amakuru ku buryo bworoshye hifashishijwe ibyogajuru. Ayo makuru rero arifashishwa mu kureba ingaruka zishobora guterwa n’ibiza.”

Akomeza agira ati “izo ngaruka rero zigira uruhare runini ku buhinzi n’ubworozi kandi nibo babushinzwe, twebwe icyo dutanga mu rwego rw’isanzure ni ayo mkuru, ni iryo koranabuhanga ribafasha kugira amakuru yizewe abagaragariza ingaruka zatewe n’ibiza runaka.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika Gishinzwe guhangana n’ibiza Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze yagaragaje ko nyuma y’aya masezerano iki kigo kigiye kongera imikoranire n’u Rwanda mu buryo bwo guhangana n’ibiza.

Ati:“ Tuzi neza ko iki kigo cyagiyeho gifite ubushobozi bukomeye twifuje ko twakorana nabo kugirango dushyireho uburyo buhagije bwaba ari ubufasha Igihgu cyacu, n’ibindi bihugu bitandukanye bya Afurika bitaragira ikigo nk’iki”.

Mu  buhinzi n’ubwoorzi abantu bakunze guhura n’ibiza, kuko hashobora kugwa imvura nyinshi igateza imyuzure ibihingwa bikangirika, cyangwa izuba ryinshi rigatuma imyaka itera.

Umunyamabanga Uhoraho Muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Kamana Olivier yagaragaje ko iyi mikoranire igiye gufasha urwego rw’ubuhinzi kwirinda igihombo ndetse no guteganya hagendewe ku makuru yakusanyijwe.

Yagize ati” Ubu rero ubu bufatanye buzatuma tubasha kubona amashusho atangwa n’ibyogajuru, ni yo azajya adufasha kubara ibyangijwe n’ibiza tunabihereho dushumbusha abahuye n’izo ngaruka.”

Biteganyijwe ko aya masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi ahita atangira gushyirwa mu bikorwa.

Photos:

[fluentform id="3"]