sangiza abandi

U Rwanda rwatangaje ko ruzakomeza kwitabira ibiganiro bihuza RDC na AFC/M23 i Doha.

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb.Olivier Nduhungurehe, yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza kwitabira ibiganiro bihuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 bibera i Doha muri Qatar.

Yabitangaje ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, ubwo batoraga itegeko ryemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yashyiriweho umukono i Washington D.C ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yavuze ko u Rwanda rwari rwaratumiwe nk’indorerezi, kandi ko ruzakomeza kwitabira ibyo biganiro n’ubundi nk’indorerezi nk’uko n’abandi bahuza bose nabo batumiwe.

Minisitiri Nduhungirehe ahamya ko abahuza b’amasezerano ya Washington D.C bose batumiwe mu rwego rwo kugira ngo bose bagendere mu murongo umwe.

Yanavuze kandi ko u Rwanda rwishimiye kuba impande zombi ziheruka gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya RDC na AFC/M23, maze avuga ko bizeye ko impande zombi zizagera no ku masezerano y’amahoro ya burundu.

Ubundi kandi yavuze ko byagaragaye ko ibiganiro bya AFC/M23 ari byiza. Ni mu gihe ibyo biganiro bigamije gushakira hamwe uko impande zombi zikemura ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Mu  mpera z’ukwezi gushize nibwo RDC na AFC/M23 bashyize umukono ku mahame ngenderwaho abaganisha ku masezerano y’amahoro arambye.

Muri ibi biganiro bigikomeje, Qatar yasabye ko u Rwanda rwahagararirwa kugira ngo rukurikirane ibi biganiro nk’indorerezi nk’uko byari bimeze kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hagamijwe kugendera hamwe.

Tariki ya 18 Kanama 2025, biteganyijwe ko RDC na AFC/M23 bizashyira umukono ku masezerano y’amahoro ya burundu.

Aya masezerano azaza asanga ayo u Rwanda na RDC basinyanye, akaba akubiyemo ingingo zinyuranye zirimo kurandura umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda mu 1994 no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, n’ubufatanye hagati y’impande zombi.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka