Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na na Banki ya Standard Chartered yerekeye inguzanyo ya miliyoni 213 z’Ama-Euro ( arenga miliyoni 260$) igenewe gutera inkunga ingengo y’imari isanzwe na politiki yo guteza imbere imirimo idaheza kandi irambye mu Rwanda.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa ku wa 09 Mata 2026.
Muri aya masezerano u Rwanda rwishingiwe n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere hamwe n’Ikigo gihuriweho n’Ibihugu cyishingira Ishoramari.
Abadepite kandi bemeje amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki ya Aziya ishinzwe gutera inkunga ishoramari rigamije ibikorwa remezo ya miliyari 14 JPY (asaga miliyoni 88$) igenewe gutera inkunga urwego rw’ingufu hagendewe ku byakozwe.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 25 Werurwe 2026.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite kandi yemeje amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere yerekeranye n’inguzanyo ya miliyari 15 z’Amayeni ( asaga miliyoni 94$).
Iyi nguzanyo ikaba igenewe politiki igamije guteza imbere imirimo idaheza kandi irambye mu Rwanda.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 08 Mata 2026.







