Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yayoboye intumwa z’u Rwanda zaruhagarariye mu Nama ya 42 y’Inzego zishinzwe Ubufatanye mu bya Gisirikare mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Iyi nama yabereye i Arusha, muri Tanzania kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026.
Yitabiriwe na ba Minisitiri b’Ingabo cyangwa ababahagarariye baturutse mu bihugu bigize EAC, birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Kenya, Tanzania, Somalia n’u Rwanda.
Ingabo ziyobowe na Minisitiri Marizamunda zirimo Brig Gen David Ngarambe Bukenya, Umuyobozi ushinzwe operasiyo ( ChiefJ3) muri RDF wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga.
Iyi nama yaganiriye ku bibazo bijyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu bigize EAC.
Mu ngingo z’ingenzi zari ku murongo w’ibyigwa muri iyi nama harimo gutegura amabwiriza agenga ubufatanye hagati y’inzego za gisivili n’iza gisirikare mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Harimo kandi kwemeza raporo y’Itsinda ry’Impuguke, Multi-Agency Experts Working Group (MEWG) ku Masezerano y’Ubwirinzi bw’Ibihugu bya EAC ndetse n’ibikorwa biteganyijwe mu ngengabihe y’igice cy’umwaka gitaha n’ibindi.
Iyi nama ije ikurikira iy’iminsi itatu yahurije i Kigali Abayobozi Bakuru b’inganda za gisirikare zo mu bihugu bigize EAC, aho bari bagamije gusuzuma aho gahunda yo gukoresha mu buryo buhuriweho ibikorwaremezo by’inganda za gisirikare igeze ishyirwa mu bikorwa.
Muri iyo nama, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yashimangiye ko Igihugu kizakomeza gukorana n’ibindi bihugu bya EAC kugira ngo biteze imbere gahunda zifasha gushimangira umutekano rusange, ihangwa ry’ibishya mu ikoranabuhanga n’iterambere ry’inganda.







