sangiza abandi

Imyaka 63 iruzuye neza! U Rwanda rwizihije Umunsi w’Ubwigenge

sangiza abandi

U Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 63 ishize rubonye Ubwigenge. Ni umunsi ukomeye Abanyarwanda bibuka amateka y’uko bigobotoye ubutegetsi bw’Abakoloni rukabona Ubwigenge ku itariki ya 1 Nyakanga 1962.

Mu kinyejana cya 20, u Rwanda rwari mu maboko y’Abakoloni b’Abadage, mbere y’uko rushyirwa mu maboko y’Ababiligi nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi yose.

Ubutegetsi bw’Ababiligi mu bice byose bwabayemo harimo no mu Rwanda bwaranzwe no gukoresha politiki y’ivanguramoko kugira ngo babashe kuyobora abantu “Divide and Rule”, bashyira imbere amoko, bakoresha itegeko nshinga ridaha buri wese uburenganzira bungana n’ubwundi.

Iyi miyoborere yaje guteza amacakubiri mu Banyarwanda, bigeza no kw’ishyirwaho ry’ubutegetsi bw’igitugu bushingiye ku moko, bikurizamo ubusumbane, ibi byose biri mu byagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu myaka ya nyuma ya 1950, hatangiye kuvuka imitwe ya politiki mu Rwanda nka Parmehutu (Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu) iyobowe na Grégoire Kayibanda, yashishikarizaga impinduka mu butegetsi no gukuraho ubutegetsi bw’Ababiligi bufatanyije n’ubwa Cyami.

Mu 1957, abanyapolitiki b’Abahutu, basohoye itangazo rya Rubanda (Manifeste des Bahutu) ryamagana ivangura ryari rishingiye ku moko n’ubutegetsi bwa cyami bwari bushyigikiwe n’Ababiligi.

Hagati y’umwaka wa 1961–1962 habaye amatora ya kamarampaka (referendum) ashyira iherezo ku butegetsi bwa cyami. Ku itariki ya 1 Nyakanga 1962, u Rwanda rubona ubwigenge, rwigobotora burundu ubutegetsi bw’Abakoloni b’Ababiligi.

Nubwo ubwigenge bwari intambwe ikomeye, ibibazo by’amacakubiri ashingiye ku moko byo byarakomeje. Amategeko n’imiyoborere bikomeza kugenda bigabanyamo Abanyarwanda, ndetse bituma bamwe bahunga abandi barahezwa burundu.

Iri vangura ni ryo ryaje kugeza ku ntambara zo mu myaka ya 1990, ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaje guhagarikwa na RPF Inkotanyi, mu cyitwa ‘Urugamba rwo Kubohora igihugu’ rwarangiye ku ya 4 Nyakanga 1994.

Kwibohora ntabwo byari ugutsinda urugamba gusa, ahubwo yabaye intangiriro y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere, aho u Rwanda rwashyize imbere ubuyobozi bushingiye ku bumwe, uburenganzira n’amahirwe angana kuri bose, rushyiraho politiki yo gusana igihugu no gusubiza icyizere mu baturage.

Uyu munsi, Abanyarwanda bibuka tariki ya 1 Nyakanga nk’umunsi w’ingenzi mu mateka y’igihugu, ariko bizihiza tariki ya 4 Nyakanga, nk’umunsi w’intangiriro y’intsinzi.

Nk’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame agira ati “Ubwigenge ni intangiriro, ariko Kwibohora ni ugutsinda ibituzitira tukubaka ejo hazaza twifuza.”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]