sangiza abandi

Ubivuga niba twararyamanye azabigaragaze -Kaboy ku bivugwa ko aryamana n’abakobwa bagenzi be

sangiza abandi

Rutahizamu w’ikipe ya Yanga Princess muri Tanzania, Mukandayisenga Jeannine uzwi nka Kaboy yateye utwatsi amakuru avuga ko yaba aryamana n’abakobwa bagenzi be.

Iyi ni nkuru yumvikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize aho bavugaga ko uyu rutahizamu w’umunyarwandakazi wanakiniye Rayon Sports yaba yikundira abo bahuje imiterere cyangwa abo bahuje igitsina.

Kaboy akaba yabwiye UMUNOTA ko ibyo atari byo ari abashaka kumuca intege cyangwa kumuvugaho nabi.

Ati “Ibyo ni abashaka kunca intege cyangwa kumvugaho nabi, wowe uje tukaganira sinakubuza kuganira nanjye, umukobwa aje tukaganira sinamubuza kuganira nanjye kuko nta mutwe umwe wigira kandi uko byagenda kose ntabwo tuba tuganira ibiduhombya.”

Yakomeje avuga ko uvuga ibyo niba bararyamanye yakabaye azaba ibimenyetso aho kuvuga ibintu bidafite aho bishingiye.

Ati “Kuvuga ngo njyewe ndyamana na bo, nta muntu uramfata njyewe ku mutima wanjye nziko ntabikora, ubivuga niba twararyamanye azabigaragaze n’aho kuvuga gusa nta kimenyetso ntacyo bimaze ni babandi baba bashaka gusebya izina ry’umuntu cyangwa kugira ngo asubize inyuma umuntu.”

Kaboy yakomeje avuga ko we afite umukunzi bityo ko ibyo bivugwa byose nta gaciro abiha kuko abizi neza ko ari ababa bashaka kumusubiza inyuma.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka