Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yatangije umushinga mushya witwa BIO-CAP (Biological Control Agents Project), ugamije gufasha abahinzi mu guhangana n’udukoko n’indwara byibasira imyaka, cyane cyane ibirayi n’imyumbati.
Ni umusinga watangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, ku bufatanye bawa MINAGRI n’abafatanyabikowa batandukanye mu rwego rw’ubuhinzi.
MINAGRI ikomeje gushyiraho ingamba zo guhangana n’udukoko twangiza imyaka, bigateza abahinzi igihombo gikomeye
Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Dr. Solange Uwituze, yasobanuye ko uyu ari mushinga wo kuzana ikoranabuhanga mu kurwanya cyane cyane indwara n’ibyonnyi byajyaga bituma hataboneka umusaruro mwiza, yizaza abahinzi ko uzabafasha kuwubona kandi uhagije.
Ati: “Tuvuze nko mu biori harimo nkongo idasanzwe twajyaga turwana nayo dutera imiti buri munsi bur gihe, ariko turimo tyrsahaka kureba uburyo twazana mbuto zitaribwa na nkongo idasanzwe,
“Urebye mu rutoki harimo za kirabiranya ndetse no mu birayi naho harimo izindi ndwara zajyaga zataka imyaka.”
Umuyobozi Mukuru w’uyu mushinga Simon Heck agaragaza ko uzanafasa abahinzi gukora kinyamwuga, binyuze mu mahugurwa n’ubujyanama mu ikoranabuhanga byose bigamije kuzamura umusaruro no kuwurinda kwangirika.
Yavuze ko umushinga wa BIO-CAP uzagera ku nzego zose zirimo abashakashatsi mu by’ubuhinzi n’abandi bafatanyabikorwa.
Ati: “Uzafasha cyane abahinzi b’ibirayi, imyumbati, ndetse n’abakora ubuhinzi bw’urutoki hagamjwe kubafasha kubona umusaruro mwiza no guhangana n’indwara zibasira ibyo bihingwa.”
Mu byo uwo mushina uzafasha harimo no kongerera ubushobozi abashakashatsi b’abanyarwanda, abazahuurwa bakagira uruhare mu gukumira indwara z’ibihingwa. Aba bashakashatsi bazajya bajya kwiga mu bihugu birimo Amerika.
Mu ntego z’uyu mushinga kandi harimo gutera inkunga gahunda ya PSTA5, aho hegitare zirenga ibihumbi 100 zizahingwa mu buryo burengera ubutaka, mu gihe abahinzi barenga ibiumbi 127 bibumbiye muri koperative 425 hirya no hino mu gihugu, bazafashwa kubona amasoko no kubungabuna umusaruro wabo.






