Ubushinjacyaha bw’Urwego rwisumbuye rwa Nyarugenge, bwaregeye Urukiko Rwisumbuye buvuga ko dosiye ya Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, iburanishwa mu mizi.
Tariki ya 9 Gicurasi 2025, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nibwo rwategetse ko Turahirwa Moses afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ndetse nawe tigers ajurira icyo cyemezo mu gihe cy’iminsi itanu umuburanyi aba yemerewe.
Muri iyo minsi 30, Ubushinjacyaha buba bugomba kuregera Urukiko dosiye y’uregwa mu gihe iperereza ryamaze gukorwa cyangwa bukongera gusaba Urukiko kongererwa igihe cyo gukora iperereza.
Kuri dosiye ya Turahirwa Moses, Ubushinjacyaha bwamaze kuyiregera urukiko ngo aburanishwemu mizi ku byaha akurikiranyweho, ariko ntiburahabwa itariki y’urubanza.
Ikirego cy’Ubushinjacyaha cyatanzwe tariki ya 9 Kamena 2025, hategerejwe itariki urubanza ruzaburanishirizwaho.
Ubusanzwe iyi tariki itangwa hashingiwe ku manza ziri mu rukiko rwaregewe n’ubwihutirwe bw’urwo rubanza.
Mu 2024 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (urumogi).
Nyuma yo kumuhamya ibi byaha, yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu agatanga n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma aza kujurira iki gihano mu Rukiko Rukuru. Yongeye gutabwa muri yombi ataraburana mu Bujurire.
Ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko “Umuntu wese ufatwa urya, unywa, witera, uhumeka, cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge byoroheje cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo aba akoze icyaha.”
lyo ukekwa abihamijwe ahanishwa igifungocy’imyaka iri hagati y’umwe n’ibiri cyangwaimirimo rusange.
Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihuguibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imitiikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyijen’amategeko, aba akoze icyaha.
lyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5Frw ariko atageze kuri miliyoni 10 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Umwanditsi: Maurice IKUZWE MBABAZI