sangiza abandi

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateye utwatsi Robertinho

sangiza abandi

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahakanye bwivuye inyuma ko nta miliyoni 43 z’amafaranga y’u Rwanda bufitiye Robertinho uretse amezi 2 y’umushahara na yo aturuzura neza.

Ni nyuma y’uko muri uku kwezi kwa Mata 2025 Rayon Sports ifashe umwanzuro wo guhagarika uyu mutoza mukuru, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho kubera uburwayi aho bamusabye kubanza kwivuza neza.

Robertinho, nyuma yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko iyi kipe niba itakomukeneye yamwishyura amafaranga ye angana na miliyoni 43 Frw.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yabwiye UMUNOTA ko nta miliyoni 43 Frw bamufitiye, icyabaye yarahagaritswe kandi azakomeza guhembwa.

Ati “Robertinho yahembwe ukwezi kwa 2, tumufitiye ukwezi kwa 3 n’uku kwa 4, sinzi rero aho izo miliyoni 43 Frw ziva, simpazi, ikindi kandi tuzakomeza kumuhemba kuko ntabwo yirukanywe yarahagaritswe gusa.”

Yavuze ko bishoboka ko Rwaka Claude ufite ubu ikipe by’agateganyo ari we mutoza uzasoza shampiyona.

Ati “Shampiyona isigaje amezi atarenze 2, turareba uko ibintu bimeze ndakeka tutaragera aho ariko nkeka ko mu gihe Robertinho agaragaje ikibazo cy’uburwayi, Rwaka ubu ni we urimo gutoza turaza kureba igikurikira turebe icyo twakora, gusa birashoboka ari we wasoza uyu mwaka w’imikino.”

Ku kijyanye n’abakinnyi bivugwa ko bashobora kuba barahagaritswe kubera kugambanira ikipe, yavuze ko nta mukinnyi n’umwe wahagaritswe.

Mu gihe hasigaye imikino 6 ngo shampiyona irangire, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 50 ikaba irusha APR FC ya kabiri inota 1.

Gikundiro kandi nk’uko bakunda kuyita ikaba iri no muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro aho ifite umukino wo kwishyura na Mukura VS tariki ya 30 Mata 2025 kuri Kigali Pele Stadium, umukino ubanza wabereye i Huye banganyije 1-1.

Custom comment form

Amakuru Aheruka