Depite Léonard She Okitundu usanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu nteko Ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo atagerwaho hatabaye kurandura burundu umutwe wa FDLR.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro cyabereye i Washington, ahazasinyirwa amasezerano y’amahoro hagati ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi.
Mu kiganiro cyabanjirije umunsi nyirizina w’isinywa ry’amasezerano, abayobozi bakuru ba RDC n’u Burundi bahuriye mu biganiro i Washington, ari naho Léonard She Okitundu wahoza ari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, kuva mu 2012-2019, yatanze ikiganiro kigaruka ku isenywa rya FDLR.
Yagize ati “Hafatwa ingamba zikakaye kandi zitarimo impuhwe ku barwanyi ba FDLR”, yongeyeho ko uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda nyuma bagahungira mu mashyamba ya Congo, ukomeje kuba imbogamizi ku mahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
She Okitundu yemeza ko “amahoro adashobora kuzanwa n’ibiganiro gusa,” ashimangira ko imitwe yitwaje intwaro nka FDLR igomba gukurwaho burundu kugira ngo igice cy’Uburasirazuba bwa Congo kibone umutekano uhoraho.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, ku isaha ya saa 16:00, aribwo Perezida Kagame na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi bari businye amasezerano y’amahoro, yitezweho kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Congo.
Mubyo Perezida Kagame na Felix Tshisekedi baza gushyiraho umukono I Washington mu masezerano y’amahoro harimo gusenya no kurandura burundu FDLR kuri leta ya RDC, ndetse no gukuraho ingamba zose z’ubwirinzi u Rwanda rwari rwashyizeho kubera uyu mutwe.



