sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya ari mu Rwanda

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Charles Muriu KAHARIRI, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva tariki ya 4 -7 Ugushyingo 2025.

Gen Kahariri ari kumwe n’intumwa ayoboye, ku wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2025, basuye Minisiteri y’Ingabo n’Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.

 Gen Charles Muriu yakiriwe na mugenzi we Gen MK Mubarakh, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ,nyuma anagirana ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Impande zombi zaganiriye ku mikoranire myiza isanzwe iri hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Kenya.

 Baganiriye kandi uburyo bareba amahirwe mashya yo kurushaho gukomeza ubu bufatanye, no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye mu bya gisirikare hamwe n’umutekano.

Jenerali Kahariri yatangaje ko uru ruzinduko rugamije gushimangira no kurushaho gukomeza ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi n’ingabo zabyo.

Yagize ati “Ubu ruzinduko ni ikimenyetso cy’umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byacu n’ingabo zacu, kuva igihe u Rwanda rwatangiraga ibikorwa byo kongera kubaka ingabo zarwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati “ Uru ruzinduko rugamije kongera gushimangira ubucuti bwacu no kureba uko twarushaho kwagura ubufatanye.

 KDF na RDF bifitanye byinshi bihuriyeho mu bijyanye n’amahugurwa, umutekano mu karere, kandi dukomeje gusangira ubunararibonye. Turashima cyane ikaze twahawe kandi twizeye kugera ku masezerano y’ubufatanye mu by’ingabo, turimo gutegurira hamwe kandi tuyageze ku musozo.”

Mu ruzinduko rwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, aho yunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside, ndetse anasura Inzu ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Gen Kahariri kandi azasura kandi anatange isomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF i Nyakinama.

Photos:

MOD

[fluentform id="3"]