sangiza abandi

Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne yitabye Imana

sangiza abandi

Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Ese mbaze nde, Ndavunyisha, Nkumbuye iwacu, Nimuberwe bakobwa, Ituze, Nyumva Mana, Inkera y’abahizi n’izindi  yitabye Imana ku myaka 83 y’amavuko.

Nyiranyamibwa yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026, azize uburwayi. Yari amaze imyaka 10 agarutse gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 40 yari amaze yiber amu mahanga.

Yari umuhanzi ubimazemo imyaka myinshi, wamamaye cyane mu itorero Isamaza no mu ndirimbo zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubusanzwe Nyiranyamibwa yavuye mu Rwanda mu 1973 ahunze itoteza n’ubwicanyi bwa hato na hato bwakorerwaga abatutsi. Yabanje kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahava nyuma y’imyaka 16 yerekeza mu Bubiligi.

Uyu muhanzi n’umuryango we bahunze nyuma y’uko se yishwe aroshywe mu Rusumo mu mwaka wa 1963. Nyina, Mukanzigiye Carolina na we yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari avuye mu Bubiligi kwivuza no gusura umuryango we wari warahungiyeyo.

Yatashye mu Ukuboza 2026 aje gutura burundu mu Rwanda, ari naho apfuye aba. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo Nyiranyamibwa yazize.

Umuryango we watangaje ko gahunda zijyanye no guherekeza no gushyingura Nyiranyamibwa zizatangwa mu masaha ari imbere, kugira ngo abavandimwe, inshuti n’abandi bamukundaga bazabashe kumusezeraho bwa nyuma.

Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne yitabye Imana

Photos:

[fluentform id="3"]