sangiza abandi

Umujyanama wa Kabila yavuze ko amasezerano ya Washington ntacyo azatanga

sangiza abandi

Barnabé Kikaya Bin Karubi, Umujyanama mu bya politike wa Joseph Kabila, yamaganye gukemura ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hifashishijwe gusinya amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda.

Ubwo yari abajijwe ku hazaza ha Joseph Kabila, uri i Goma, kuri ubu igenzurwa na AFC/M23, ndetse no kuba yava muri uyu mujyi nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, yabihakanye avuga ko bidashoboka.

Yongeyeho ati “Gukemura ikibazo cya Congo dusinyana amasezerano n’u Rwanda ni inzira itari yo, uko byagenda kose tugomba gukemura ikibazo cy’imbere mu gihugu binyuze mu biganiro by’amahoro. Kabila ni umuntu w’amahoro, umuntu w’ibiganiro.”

Inyandiko y’amasezerano y’amahoro yemejwe ku wa 18 Kamena 2025, i Washington, igomba gusinywa ku mugaragaro ku ya 27 Kamena 2025, na ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, bayobowe na Amerika na Qatar.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yasobanuye ko aya masezerano atari aya gateganyo kubutyo abakuru b’ibihugu bazashyiraho umukono yemeza ko nta yindi nyandiko azashyirwaho umukono.

Hateganijwe kandi inama ikurikira hagati y’abakuru b’ibihugu, ntabyo kwemeza amasezerano bazavugaho.

Aya maserano akubiyemo ingingo zirimo kubaha imbibi z’ibihugu byombi, guhagarika imirwano, gukura ingabo ahari ubushyamirane no kuzisubiza mu buzima busanzwe hubahirizwa amabwiriza, no gushishikariza abarwanyi batari aba leta gushyira intwaro hasi no kwinjizwa mu ngabo zemewe hubahirizwa amategeko.

Amasezerano kandi ateganya ishyirwaho ry’urwego rw’ubufatanye mu by’umutekano ruhuriweho ruzashyira mu bikorwa gahunda y’umutekano (CONOPS) yo kuwa 31 Ukwakira 2024, gutanga ubufasha ku mpunzi n’abimuwe mu byabo n’ikorana n’imiryango yita ku bantu mu gihe cy’ibiza no gushishikariza ubufatanye mu bukungu bw’Akarere.

Aya masezerano muri rusange ashingiye ku mahame agenga amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 25 Mata 2025.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka