Umujyi wa Kigali watangiye gukoresha imodoka igezweho ikubura imihanda ikanayikoropa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kongera isuku no gufata neza imihanda y’umujyi.
Iyi modoka ifite ibikoresho byihariye birimo imyeyo, uburoso n’amarobine bikorera rimwe mu gukora isuku yo mu muhanda.
Iyi modoka nini ikora isuku, ikoresha amazi ava mu kigega, abayikoze bashyize mu gice cy’inyuma, agafasha gukoropa neza.
Biteganyijwe ko iyi modoka izajya itangira ibikorwa by’isuku buri munsi kuva saa yine z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo, igihe ubusanzwe haba hatari urujya n’uruza rwinshi rw’imodoka n’abantu.
Umujyi wa Kigali ukomeje kwesa imihigo nk’umwe mu mijyi ya mbere isukuye kandi igezweho muri Afurika, ukaba uri mu mijyi ikunzwe cyane na ba mukerarugendo.
Mu mwaka wa 2023, Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere mu mijyi 30 yakozweho ubugenzuzi ku bijyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.
Ni mu gihe uyu mujyi uherutse kuza ku mwanya wa kabiri mu mijyi ibereye guturwamo no gushorwamo imari muri Afurika, nk’uko bigaragara ku rutonde rwakozwe na The Africa Report ku bufatanye na Jeune Afrique.



Umwanditsi: Maurice IKUZWE



