Umunya-Koreya y’Epfo wamamaye ku rubuga rwa Youtube Park Jae-han uzwi cyane ku izina rya Pani Bottle, yagiriye uruzinduko mu Rwanda ndetse asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Pani Bottle ni umwe mu bakoresha urubuga rwa Youtube bazwi cyane ku Mugabane wa Aziya bitewe n’ibiganiro akorera anyuza kuri Youtube n’izindi mbuga nkoranyambaga, byibanda ku bukerarugendo no kwerekana ahantu Nyaburanga ku Isi.
Uyu munya-Koreya w’imyaka 39 yamavuko ari mu Rwanda, ndetse yagize umwanya wo gusura urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, asobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yasobanuriwe uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside, ndetse yunamira inzirakarenga za Jenoside zishyinguye kuri uru Rwibutso.
Nyuma y’uru ruzinduko, yatangaje ko yagize umwanya wo gutekereza no kwigira ku mateka y’u Rwanda, ashimangira ko Kwibuka ari ingenzi mu gukumira ko Jenoside yakongera kuba ahandi hose ku Isi.
Pani Bottle yavukiye mu gace ka Chuncheon, mu Ntara ya Gangwon, muri Koreya y’Epfo, ku itariki ya 26 Ukwakira 1987.
Akunze gukora amashusho y’ingendo akorera mu bice bitandukanyeariko byumwihariko ibice bitazwi cyane, yerekana ibyiza nyaburanga, umuco n’amafunguro ndetse akurikiranwa n’abasaga miliyoni ebyiri kuri YouTube.
Yigeze gutangaza ko izina Pani Bottle ryaje ubwo yari yakoreye urugendo mu Buhinde, akumva umucuruzi avuga amagambo yenda gusa naryo, aho ‘pani’ ubundi bivuga amazi mu Buhindi, naho ‘bottle’ bikavuga igicupa mu Cyongereza, nuko ahera ko yiyita ‘Pani Bottle’ ugenekereje mu Kinyarwanda ni ‘Icupa ry’amazi’.








