Umunyamakuru Christelle Kabagire wamenyekanye mu biganiro bitandukanye by’imyidagaduro kuri RBA, ndetse no mu bijyanye n’imideri, yaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya ‘Secret Story Afrique’.
Ni irushanwa ry’itangazamakuru n’imyidagaduro rikorwa kuri Televiziyo, Christelle ahatanyemo n’abandi 15 bakomoka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Iri rushanrwa ribaye ku nshuro ya Gatatu, rihuza abantu bafite amateka n’imiterere bitandukanye, aho buri wese yinjira mu nzu yihariye afite ibanga ibanga rye agomba kurinda, akanagerageza gutahura ay’abandi.
Yaryinjiyemo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2026, ahita aninjira mu mukino w’amayeri agamije guhisha abandi ibanga rye no kumenya ayabo.
Mu gukoresha amayeri y’umukino, uyu munyarwandakazi agitangira iri rushanwa yahise yishyira hamwe na Mistourah, uhagarariye Benin, maze bombi bemeranya kwiyitirira umubano utari uw’ukuri.
Iri banga ry’impimbano, mu Gifaransa ryiswe “Nous sommes belle-mère et belle-fille”, rigamije kuyobya abandi bitabiriye irushanwa, kugira ngo batamenya umubano nyakuri uri hagati yabo cyangwa ngo babashe gutahura amabanga yabo bwite.
Kuba Christelle ari we uhagarariye u Rwanda byatumye abakurikira iri rushanwa batangira kumwereka ko bamushyigikiye, bibanda ku mahirwe afite yo kumenyekanisha igihugu mu irushanwa rikurikirwa n’abakunda ibiganiro by’imyidagaduro.
Uretse kuba ari umunyamakuru wamenyekanye kuri RBA, Christelle azwi no mu bijyanye n’imideli, ibintu bishobora kumufasha mu buryo bwo kwigaragaza no kubaka umubano n’abandi bitabiriye irushanwa.
Urugendo rwe muri iri rushanwa ruje rukurikira urwa France Mpundu, na we wahagarariye u Rwanda muri ‘Secret Story Afrique’ mu gice giheruka cya Kabiri, akagera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa. Ibi bituma ahangwa amaso cyane hibazwa niba nawe azagera kure nk’aho.
Ubwo icyo abanyarwanda dutegereje turi banehsi ni ukumenya niba Christelle Kabagire azabasha kurinda ibanga rye, no gutahura ay’abandi muri ‘Secret Story Afrique’ igice cya Gatatu, akabasha kubona intsinzi.
Igihembo nyamukuru giteganyijwe muri iri rushanwa, ni miliyoni 20 z’amafaranga akoreshwa mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika yo hagati no mu burengerazuba, azwi nka FCFA.










