Umunyezamu w’ikipe ya Bugesera FC, Habineza Fils François agiye kwerekeza mu ikipe ya FC Midtjylland yo mu cyiciro cya mbere muri Danmark.
Muri Mutarama 2025 ni bwo Habineza Fils François yasinyiye Bugesera FC amasezerano y’imyaka 3 imuguze muri Etoile del’Est.
Amakuru UMUNOTA yamenye ni uko FC Midtylland yamaze kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Danmark yamaze kumvikana na Bugesera FC kuba yagura uyu munyezamu wanahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Bivugwa ko iyi kipe igomba kumutangaho ibihumbi 50 by’Amadorali bivuze miliyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda.
Habineza Fils François akaba yaramaze kubona ibyangombwa byose akaba azagenda ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.



