Umunyarwanda uba mu Bufaransa, Madjaliwa Safari, azaburanishwa i Paris kuva ku wa 17 Ugushyingo kugeza ku wa 18 Ukuboza 2026, aho akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akekwaho gukorera mu Rwanda mu 1994.
Ikinyamakuru La Nouvelle République cyatangaje ko Safari akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi, cyane cyane mu bice byahoze ari Perefegitura ya Gitarama na Butare, harimo no kuri bariyeri ya Bigega izwi nka “Chez Premier”.
Yatawe muri yombi muri Nyakanga 2023, nyuma y’iperereza ryamaze imyaka ine, ririmo n’ingendo eshanu abashinzwe iperereza bakoze mu Rwanda.
Safari ahakana ibyaha ashinjwa, avuga ko mu gihe cya Jenoside yitaga kuri se wari wakomeretse.
Yageze mu Bufaransa n’umuryango we mu 2009, ahabwa ubuhungiro mu 2017. Urubanza rwe ruzamara hafi ukwezi, mu kureba niba ibirego ashinjwa bifite ishingiro.








