Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC yinjiye mu rusengero arasa abakirisitu basengaga batatu bahita bitaba Imana babiri barakomereka,kurubu akaba arimo gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera bwa gisirikare.
Ni amahano yabaye kuri icyi cyumweru tariki ya 11/05/2025 mu gace kitwa Banana, gaherereye mu ntara ya Congo -Central.
Bamwe mu babonye biba bavuga ko uwo musirikare yinjiye mu rusengero rw’itorero Bethesida Ministry mu gace ka Banana, mu ntara ya Congo-Central ubwo abakristo bari mu materaniro basenga, yinjira abariririza umugore witwa Naomie.
Abari mu rusengero bose bagize ubwoba banga kumusubiza nuko ahita amisha urufaya rw’amasasu ku bantu babiri bahita bahasiga ubuzima ako kanya, abandi babiri barakomereka.
Mu bahasize ubuzima ako kanya, barimo n’umwana mutoya, undi muntu wa gatatu yaje kugwa mu bitaro ibyo yari yajyanywemo kugira ngo yitabweho.
Abandi babiri bakomeretse bo bari kwitabwaho ku bitaro bikuru bya Muanda.
Umuyobozi wungirije w’agace ka Muanda, bwana Nicolas Kinduelo, yemeje iby’ubu bugizi bwa nabi avuga ko nyuma yo kurasa aba bantu, uwo musirikare yahise afatwa n’abaturage baramukubita.
Ubuyobozi bw’igisirikare nabwo bwatangaje ko uyu musirikare agomba guhita agezwa mu rukiko rw’ibanze rwa gisirikare rwa Muanda kuruyu wa mbere, aho yaburanishijwe mu buryo bwihuse nk’uko amategeko abiteganya.