Byamungu Kazimiri, uyobora Komine ya Kadutu yo mu mujyi wa Bukavu washyizweho na AFC/M23 yasimbutse igitero cya gerenade ubwo yarayoboye inama n’abaturage hakaraswa igisasu cya gerenade(grenade)mu gitero cyabaye kuruyu wa kabiri tariki ya 10/06/2025.
Amakuru aturuka I Bukavuyerekana ko iyi nama yaberaga kuri stade de Funu, kandi ko yabaye igihe cy’isaha ya saa tanu z’igitondo gusa ko abayobozi bahavuye ari bazima.
Abari inyuma y’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, bivugwa ko ari agatsiko kabakorera mu kwaha ku butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bacyihishe hafi aho.
Gusa, Jaques Perusi Guverineri wiyi ntara ya Kivu y’amajyepfo wok u ruhande rwa leta kuri ubu akaba ari i Uvira ari naho yimuriye ibiro bye, we ibyakozwe yabishinje umutwe wa M23.
Yanditse ati: “Abarwanyi bo mu mutwe wa M23 nibo baturikije kiriya gisasu,barashaka kwica abo bishyiriyeho.”
Uyu mujyi wa bukavu wabereyemo iki gitero, wakunze kugaragaramo imitwe ya Wazalendo ishyigikiye perezida Felix Tshisekedi, ndetse si ubwa mbere igitero nkiki cya gerenade kibaye, kuko no mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka mu nama yarimo abayobozi ba AFC/M23 nabwo haturikiye ibisasu abatari bake bahasiga ubuzima.
Perezida wa M23, Bertrand Bisiimwa abinyujije ku rukuta rwa X yatangaje ko bababajwe n’ibyakozwe n’inyangabirama za guverinoma ya Congo, yemeza ko hari abahasize ubuzima abandi bagakomereka.
Bisimwa yavuze kandi ko mu iperereza ry’ibanze bamaze gukora ahanereye aka kaga basanze ibyaturikijwe ari ibisasu bijya bikoreshwa n’igisirikare cy’u Burundi FDNB mu bikorwa bakorera mu Burasirazuba bwa DRCongo.