Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wakiniraga APR FC, Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Nzotanga mu biganiro na Rayon Sports ngo abe yayikinira mu mwaka w’imikino utaha.
Nzotanga yinjiye muri APR FC 2020 avuye muri AS Muhanga akaba yari ayimazemo imyaka 4.
Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira akaba ari mu bakinnyi baheruka gushimirwa na APR FC ibamenyesha ko batazakomezanya, ni nyuma yo gusoza amasezerano.
Nzotanga rero akaba yatangiye ibiganiro na Rayon Sports ngo abe yayerekezamo kuza gusimbura Omborenga Fitina wasubiye muri APR FC na Serumogo Ali Omar usoje amasezerano akaba ashobora kutazongererwa.
Uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 18 Kamena 2025 nibwo yahuye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, mu gihe bakumvikana yahita ayisinyira.
Abandi bakinnyi iyi kipe yifuza barimo Kwitonda Alain Bacca na we warekuwe na APR FC, Usabimana Olivier wa Marines bamaze kumvikana ategereje ko bamwishyura, hari Ntarengwa Aimable na Rushema Chris bakiniraga Mukura VS.



