sangiza abandi

Umweyo muri Police FC uravuza ubuhuha, 7 beretswe umuryango

sangiza abandi

Ikipe ya Police FC irimo kugenda ikora impinduka zikomeye aho imaze kwemeza abakinnyi barindwi batazakomezanya na yo mu mwaka w’imikino utaha, bakaba biyongera ku mutoza Mashami Vincent.

Aba bakinnyi barimo kugenda bashimirwa bakaba bari basoje amasezerano ya bo muri iyi kipe y’abashinzwe umutekamo.

Byatangiye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025, aho Police FC yatangiriye ku Mutoza Mashami Vincent wari uyimazemo imyaka 3 akaba yarayihesheje Igikombe cy’Amahoro cya 2024.

Mashami akaba yajyanye n’abungiriza be Bisengimana Justin, Nyandwi Idrissa na Ntamuhanga Tumaine.

Abakinnyi batazakomezanya na Police FC ni Umurundi Bigirimana Abedi, Abanya-Nigeria Chukwuma Odili na Akuki Djibril, Umunya-Ghana Peter Agblevor ndetse n’Abanyarwanda Eric Niyonsaba, Kwitonda Ally na Ruhumuriza Clovis.

Ikipe ya Police FC amakuru avuga ko nta gihindutse igomba kuzatozwa na Guy Bukasa watoje amakipe ya Gasogi United, AS Kigali na Rayon Sports zo mu Rwanda.

Custom comment form

Amakuru Aheruka