sangiza abandi

UNESCO yijeje guteza imbere uburezi ku mateka ya Jenoside

sangiza abandi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Siyansi n’Umuco, UNESCO, ryijeje uruhare rwaryo mu guteza imbere uburezi ku byerekeye Jenoside, bizongerera abiga imbaraga zo guhangana n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Ni ubutumwa uyu muryango watangaje kuri uyu wa 7 Mata 2026, mu kwifatanya n’u Rwanda ndetse n’Isi yose mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

UNESCO yashimangiye ko uburezi bufite uruhare rukomeye mu gukumira Jenoside no kwimakaza umubano mu bantu.

Yiyemeje guteza imbere uburezi ku byerekeye Jenoside nk’uburyo bwo gukangurira abiga gusobanukirwa impamvu, imigendekere n’ingaruka zayo no kubongerera ubushobozi bwo guhangana n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Mu kwibuka kuri iyi nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, UNESCO yateguye ibiganiro nyunguranabitekerezo bizibanda ku ruhare rw’uburezi, kwibuka no kuganira mu gukomeza gusigasira amateka, guteza imbere amahoro no gukumira ko ibyaha nk’ibi bitazongera kubaho.

Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wemejwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2003.

Photos:

[fluentform id="3"]