sangiza abandi

Urubanza rwa Ntazinda Erasme wayoboye Nyanza rwasubitswe

sangiza abandi

Urukiko rw’Ikirenga rwa Kicukiro rwategetse ko urubanza rwa Ntazinda Erasme wabaye umuyobozi w’Akarere Ka Nyanza rusubikwa kubera inzitizi ziswe ‘Ndemyagihugu’.

Ntazinda Erasme yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025, agiye kuburana ifungwa n’ifungurwa ryagateganyo ku byaha aregwa birimo ubushoreke no guta urugo.

Ntazinda Erasme yaherukaga guhagarikwa ku nshingano z’umuyobozi w’Akarere Ka Nyanza nk’uko byatangajwe n’inama njyanama ndetse nyuma yaho gato ahita atabwa muri yombi nkuko byemejwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha, RIB, Murangira B Thierry.

Ntazinda Erasme ubwo yageraga mu rukiko ntihatangajwe kumugaragaro ibyaha akurikiranyweho, ahubwo yahise abazwa niba yiteguye kuburana. 

Umunyamategeko wa Ntazinda, Me Nyangezi  yasabye urukiko ko urubanza rwasubikwa urukiko rukabanza gusuzuma ibyo yise ‘Inzitizi ndemyagihugu’.

Yavuze ko izi nzitizi zishingiye ku ngingo ya 140 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018. Urebye mu mategeko rivuga icyaha cy’ubushoreke no guta urugo.

Nta byinshi byasobanuwe kuri iki kirego, cyane ko urukiko rwahise rwemeza ko rugiye kubanza gusuzuma izi nzitizi zatanzwe hakazatangazwa icyemezo cyarwo, tariki ya 9 Gicurasi 2025.

Nubwo ari ibyaha bidakunze kuregwa kenshi, itegeko riteganya ko umugabo cyangwa umugore ubana n’utari uwo bashakanye aba akoze icyaha ahanishwa igifungo cy’umwaka ariko kitarenze imyaka ibiri, mu gihe uta urugo ahanishwa igufungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitari hejuru y’umwaka.

Custom comment form

Amakuru Aheruka