Ubuyobozi bwa koperative Umwalimu SACCO bwatangaje ko urwunguko rwayo rwiyongeye rukava kuri miliyari 15.5 Frw hakuweho umusoro rwari ho mu 2024 rukagera kuri miliyari 23.5 hakurwamo umusoro hagasigara miliyari 17.1 Frw mu 2025.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 30 Werurwe 2026 mu nama ya 32 isanzwe y’inteko rusange y’iyi koperative yabereye i Kigali, ihuza ubuyobozi bw’Umwalimu SACCO n’abanyamuryango barenga 400 bahagarariye abandi mu mirenge yose y’igihugu.
Inama isanzwe y’inteko rusange y’umwalimu SACCO ihuza abayobozi b’ayo n’abanyamuryango 416 bahagarariye abandi mu mirenge yose y’igihugu.
Batangaje ko mu byatumye inyungu yiyongera harimo serivisi zitandukanye zahawe abanyamuryango b’iyi koperative mu mwaka wa 2025, ndetse no kugabanya amafaranga yakoreshwaga ku mirimo imwe n’imwe kuko aho imyinshi isigaye ikorwa yifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu byatangajwe harimo n’ibijyanye no gutanga inguzanyo, aho mu 2025 Koperative Umwalimu SACCO yahaye abanyamuryango bayo inguzanyo zingana na miliyari 248 Frw aho berekanye ko zishyuwe neza kurusha izatanzwe mu 2024.
Bisobanurwa n’uko igipimo cy’inguzanyo zakererewe kwishyurwa mu mwaka wa 2025 ari 0.9% mu gihe mu mwaka wa 2024 cyari kuri 1.03%.
Ku bijyanye na serivisi z’ubwizigame naho bwariyongeye kuko mu 2025 ubwizigame buhoraho bw’abanyamuryango b’iyi koperative bwanganaga na miliyari 89.6 Frw, mu gihe mu 2024 bwanganaga na miliyari 73.9 Frw.
Ku bijyanye n’umutungo mbumbe wa Koperative Umwalimu SACCO nawo wariyongeye aho wavuye kuri miliyari 239.8 Frw wari ho mu 2024 ukagera kuri miliyari 292.9 mu 2025.
Koperative Umwalimu SACCO yashinzwe mu mwaka wa 2006 ku gitekerezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame itangira kwakira ubwizigame bw’abanyamuryango mu 2007 ndetse mu 2008 itangira guha inguzanyo abanyamuryango bayo.
Iyi koperative Umwalimu SACCO ihuriwemo n’abarimu bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza yaba aya leta n’ayigenga, ndetse n’abandi banyamuryango bakora mu nzego zishinzwe uburezi mu Rwanda.
Intego z’iyi koperatarive ni uguteza imbere imibereho myiza y’abarimu n’abandi banyamuryango bayo biciye mu nguzanyo bahabwa no kubashishikariza kuzigama aho bizigamira nibura angana na 5% y’umushahara wabo buri kwezi ndetse ubu bwizigame bukagenerwa inyungu ya 5% buri mwaka.
Kugeza ubu Koperative Umwalimu SACCO ifite abanyamuryango barenga 160,000.Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO Mme Laurence UWAMBAJE yashimiye abanyamuryango ba koperative uburyo bitabiriye serivisi za koperative yabo mu mwaka wa 2025.
“Nk’ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO turajwe inshinga no kurushaho guha serivisi nziza abanyamuryango bacu no kwagura serivisi zacu z’ikoranabuhanga, kugira ngo tworohereze abanyamuryango kubona serivisi z’imari, gufata inguzanyo, kugura no kwishyura ibintu bitandukanye batagombye kubanza gutonda imirongo ku mashami yacu”.
Inteko rusange kandi ko yemeje ko 50% by’urwunguko rwabonetse mu mwaka 2025 ruguma mu mutungo w’Umwalimu SACCO mu rwego rwo gukomeza kwagura umutungo wayo mu buryo bw’amafaranga.








