sangiza abandi

Uvira: Abapolisi b’Abanyamulenge bakubiswe bacucurwa na Wazalendo

sangiza abandi

Abapolisi b’Abanyamulenge n’abasivili bose hamwe bagera muri 17 bafashwe na Wazalendo bafungirwa mu mujyi wa Uvira, bitwa abanzi b’igihugu, baza gufungurwa nyuma yo guhohoterwa no kwamburwa ibyabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Kamena 2025, ni bwo aba bapolisi b’Abanyamulenge bafashwe barahohoterwa bikomeye, ubwo bari mu misozi y’i Ndondo ya Bijombo batashye iwabo.

Aba bantu bari bamaze muri Uvira amezi abiri bakaba barahageze n’ubundi baturutse muri bice by’i Ndondo ya Bijombo aho basanzwe bakorera akazi k’igipolisi.

Aya makuru akomeza avuga ko bari baje Uvira gufata umushahara wabo w’ukwezi bahamara iminsi kubera bari babuze inzira, bitewe n’umutekano muke.

Bigeze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ingabo z’u Burundi ziri i Uvira zibabwira ko zibaherekeza, abandi niko guhita bazamukana nazo.

Bageze ku ma bariyeri ya Wazalendo ari mu gice cya Majaga byaje gukomera ingabo z’u Burundi zari zibaherekeje, zirushwa imbaraga na Wazalendo, kuko bababwiraga ko aba ba polisi ari abanzi b’igihugu.

Icya kurikiyeho, aba bapolisi barimo kandi n’abasivili, bahise bamanurwa bajya gufungirwa ahitwa Kilibula muri Uvira.

Aya makuru akomeza avuga ko mbere y’uko bajyanwa i Kilibula gufungwa, babanje kubakorera iyicarubozo, barabakubita, Muri bo hari abakomeretse bikabije, kuko hari uwatewe icyuma mu mutwe ndetse babambura n’amafaranga yose y’umushahara wabo w’ukwezi yari yabazanye muri Uvira.

Ahagana saa kumi zishyira saa kumi n’imwe z’umugoroba, ni bwo barekuwe bose.

Nubwo barekuwe, ariko guhohotera Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange mu bice bikigenzurwa n’uruhande rwa Leta ya Congo, mu Burasizuba bwa RDC biracyakomeje.

Custom comment form

Amakuru Aheruka