sangiza abandi

Uvira: FARDC yarashwe na Wazalendo iyabangira ingata

sangiza abandi

Urusaku rw’imbunda rwinshi rwaraye rwumvikanye mu bice by’umugi wa Uvira muri Kivu yepfo muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo,byaje kumenyekana ko ari Ingabo za Congo zarashwe ubwo zari zigiye kwiba mu gace ka Kavimvira.

Ni urufaya rw’amasasu rwatangiye mu masaha ya saa yine agana saa tanu z’ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 08/05/2025.

Amakuru aturuka uvira ahamya ko ariya masasu yarimo araswa abasirikare ba FARDC bari bagiye kwiba i Kavimvira mu gace kayo kitwa Murugenge.

Nyuma yaho aba basirikare bimenyekanye ko baje kwiba, ni bwo wazalendo bo muri ako gace batabaye maze zikozanyaho nabo umuriro uraka mu rugamba rwamaze igihe kingana n’isaha n’igice.

Bariya basirikare baribaje kwiba, nyuma yo kuraswa n’izi nsoresore zo muri Kavimvira bahise bayabangira ingata bahunga berekeza mu tundi duce two muri Uvira rutarimo urusaku rw’imbunda.

Uvira, umutekano wayo watangiye guhungabana ku rwego rwo hejuru cyane kuva ubwo yahungiragamo Wazalendo, ingabo z’uburundi n’iza FARDC nyuma yaho abarwanyi b’umutwe wa M23 ibirukanye muri Bukavu.

Rugikubita izi mpande zose zari zayihungiyemo zashinjanye kurekera umutwe wa M23 ugafata umujyi wa Bukavu, ibyatumye haba kugenda basubiranamo bakarasana bya hato na hato.

Nyuma yaho i Kinshasa boherereje amafaranga FARDC menshi yazanywe na Minisitiri w’ingabo Wazalendo ntibayaboneho Ibi nabyo byatumye haba kongera kurasana gukomeye.

Mu byumweru bibiri bishyize nabwo, izi mpande zombi zararwanye cyane, ni mu gihe buri ruhande rwashinjaga urundi kuba ari rwo ruteza umutekano muke i Uvira.

Byaje Kugera ubwo ingabo za FARDC zisabye ba Wazalendo kuwuvamo bakajya gushinga ibirindiro mu misozi iri hejuru y’uyu mugi Nabwo haba guhangana gukomeye.

FARDC yashinjaga Wazalendo kuba aribo bateza umutekano muke muri uyu mugi ariko kuriyi nshuro nabo bagaragaye muri iri joro ryaraye rikeye irikuwuhungabanya kugeza barashwe kugeza bahunze.

Custom comment form

Amakuru Aheruka