Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio SK FM yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.
Ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Uyu mwanya wari umaze amezi umunani arenga nta muyobozi uwuriho, nyuma y’uko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yitabye Imana muri Mata 2025 azize uburwayi.
Uwera Jean Maurice yamenyekanye nk’umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), by’umwihariko mu biganiro nka ‘Waramutse Rwanda’ n’amakuru ya Televiziyo y’u Rwanda.
Yasezeye kuri RBA yakozeho kuva muri 2016 mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2025, yerekeza kuri SK FM yari itangiye, akaba yari ayibereye umuyobozi ndetse anakoraho ikiganiro cya mu gitondo cyitwa The Front Line.
Uwera yari amaze igihe mu itangazamakuru kuko uretse aha yanakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Flash FM.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Catholic Institute of Kabgayi.
Jean Maurice winjiye bwa mbere muri Guverinoma, azafatanya inshingano na Yolande Makolo umaze imyaka itanu ari Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.





