sangiza abandi

Wazalendo yirukanye FARDC muri Kivu y’Amajyepfo iyishinja gutsindwa na Twirwaneho

sangiza abandi

Wazalendo yo muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yanze ko muri ibyo bice hakorera abasirikare ba Leta ya Kinshasa, bahaje baturutse i Kalemie.

Amakuru aturuka muri ibi bice avuga ko ejo ku wa kabiri, aribwo Wazalendo yanze aba basirikare ba FARDC, ibashinja guhunga Twirwaneho, bakerekeza i Kalemie mu ntara ya Tanganyika, ari naho bavuye baza Fizi.

Bivugwa ko aba basirikare bageze muri Teritwari ya Fizi bakoresheje ubwato bwitwa Zongwe, bageze ahitwa kwa Mboko muri gurupema ya Babungwe Nord, segiteri ya Tanganyika, bakirwa na Wazalendo ndetse bakorana ikiganiro.

Amakuru akomeza avuga ko muri icyo kiganiro aribwo aba basirikare babasobanuriye ko bagarutse mu bice bahozemo mbere yuko berekeza i Kalemie, ndetse ko bahunze imirwano yabahuzaga na Twirwaneho mu bice bya Rugezi no mu Cyohagati muri teritware za Fizi na Mwenga.

Wazalendo yahise itegeka aba basirikare gusubira iyo baje baturuka, aba basirikare nabo bahita berekeza iya Manga muri gurupema ya Ubwari aho bafatiye ubwato bubasubizayo.

Aba basirikare bagifata ubwato buberekeza i Kalemie, banyuze mu kiyaga cya Tanganyika gusa bahita bahakorera impanuka rugikubita.

Amakuru amwe avuga bakambitse muri aka gace ka Manga, andi akavuga ko babonye ubundi bwato bubatwarabubageza i Kalemie aho berekezaga.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka