sangiza abandi

Zahindutse indiri y’Ubusambanyi! Inzu za ‘massage’ zasabiwe kugenzurwa

sangiza abandi

Niba utuye muri Kigali cyangwa mu mijyi iyunganira, ukaba utembera, si ubwa mbere wumvise ijambo ‘Massage na Sauna.’

Vuba aha, hari umuntu uherutse kumbwira ngo tujyane muri izo nzu, tujye kugorora umubiri no kota umuriro, cyane ko ngo bifasha ubwonko kuruhuka.

Hari hashize icyumweru ndi mu kazi, ntaruhuka, mbese urumva ko byari bikenewe.

Icyakora, namubwiye ko uwo mwanzuro ntahita nywufata ako kanya, mbanza nkabitekerezaho, ahubwo mugira inama yuko twajya gukora siporo kuko nabyo bifasha umubiri n’ubwonko kuruhuka.

Ajya kumbwira ko twajyayo, nari maze iminsi mpawe amakuru n’umuntu wavuye muri izo nzu, ampa ubuhamya bw’ibiberayo, mbese si iby’i Rwanda.

Ibibera muri ‘Massage’ ni ibikorwa by’umwijima  

Uyu wari wampaye amakuru, yambwiraga ko iyo ugeze ahakorerwa massage, bagusaba kubanza gukuramo imyenda ukitunganya, ukoga n’amazi meza n’isabune.

Yambwiye ko mu nzu iba irimo umwotsi uhumura, amatara yijimye n’umuziki, ubundi ukinjira mu gikorwa umeze neza .

Yambwiye ko muri muri iyo nzu iba irimo umukobwa w’ikimero, aba yambaye imyenda migufi yaba hasi no hejuru, ndetse ko yamugoroye umubiri wose ku buryo byamuteye kumwifuza .

Nyiri kumukorera icyo gikorwa, yamubwiye ko niyumva umubiri wanze, bavugana akareba uko amufasha kwikiranura n’umubiri. Gusa yihagazeho amubwira ko nta kibazo ,yagorora umubiri gusa.  

Abakora ubugororangingo (Physiotherapist) barasaba ko hakorwa igenzura ku iri ibyo bigo

Byukusenge Beatrice, ushinzwe ubugororangingo (Physiotherapist) mu Bitaro bya HVP Gatara, bifite umwihariko wo kwita ku bantu bafite ubumuga, asobanura ko ubusanzwe habaho ubwoko bubiri bwa Massage ari bwo Therapeutic na Relaxation.

Asobanura ko uburyo bwa Therapeutic, bukorwa  n’abantu babyigiye kandi bugatangwa na muganga ubizobereyemo.

Ni mu gihe Relaxation ibarizwamo n’igice cya Massage, kijyane no kuruhura umubiri gusa mu gihe umuntu yumva ayikeneye.

 Ati “Relaxation massage niyo umuntu ashobora kujya kwikoreshereza cyangwa se yumva ayikeneye.”

Yongeraho ko abakora ubundi bwoko bwa Massage baba banyuranye n’imikorere y’abaganga.

Ati “ Ubwo bundi bwoko bwa massage ntabwo nabwize, ariko buriya hari ababwize banabukora. Nge ubwo nize kandi nkoresha kwa muganga bufite tekiniki zigenda zitandukanye bitewe n’icyo ushaka kugeraho. Abandi bazikora mu birenge, mu ntoki, mu maso n’ahandi, bafite uko babyize ntabwo najya mu kazi kabo.”

Akomeza agira ati “Umuntu ukwiye gukora massage ni uwabyize kandi ubifitiye uburenganzira. Abashinzwe kugenzura ,bagenzura, bakareba niba ababifitiye uburenganzira bakwiye kubikora, abatabyemerewe bakaba bashaka uburenganzira.”

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’uhagarariye urugaga rw’abakora ubugororangingo, Assuman Nuhu,  nawe anenga abantu bashinga inzu zikora massage kandi badafite ibyangombwa agasaba ko hakorwa ubugenzuzi.

Ati “ […] Nyuma yaho nibwo haje abantu bagenda bakiga massage, yagaruka akaza avuga ngo yize ubugororangingo (Phyisiothelapete). Kuri ya massage yize, akigira nkaho ari umuganga ushobora kuvura indwara zigiye zitandukanye kandi ntabyo azi. Nyuma yaho nabwo haje za Reflexology

Yakomeje ati  “Haje abo ba Reflexology, bakaza nabo, ugasanga umuntu yafunguye ahantu ngo bakora Reflexology, bakora massage. Ubundi massage kenshi bakunda kuyishyira hamwe na Sauna. Nkabo ba Sauna na Massage urumva ko byajyana na biriya bya Relaxation, ntacyo byaba bitwaye bifite umurongo bigenderaho. Ariko hari igihe uwo muntu aba abafite Sauna na Massage ,noneho akagira na Reflexology n’ibiki n’ibiki, utundi two gukurura abantu.  

Aho niho nkatwe ,twabonye ko ari ikibazo ,abaturage barimo barabeshywa. Hari n’ibaruwa twigeze kwandikira abatanga ibyangombwa, tubandikira dusaba ko badufasha kurwanya abo bantu, bakora ibyo bintu bya Reflexology. “

Avuga ko hasohotse itangazo ribuza abantu gushinga ibyo bigo mu buryo bw’akajagari ariko nta cyakozwe ngo bicike burundu.

Uyu asaba ko Minisiteri y’Ubuzima n’Urugaga rw’abakora ubugororangingo, bakongera gukora igenzura, bagaca akajagari kabirimo.

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response

  1. Ntaho bihuriye nukuri. Sauna na Massage bihari kugirango biruhure abantu ibyubusambanyi iyo byajemo nyiri gukora massage na nyiri kuyikorerwa mwese muba mwabigizemo uruhare! Ninkuko ntawisambanya burya 😅😅