sangiza abandi

M23 yahanuye Drone ya FARDC muri Walungu

sangiza abandi

Ingabo za M23 zigaruriye ibice by’ingenzi by’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashwanyaguje drone y’Ingabo z’iki gihugu, FARDC muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni amakuru yashyizwe hanze n’abaturage baturiye agace ka Ndolo gaherereye muri sheferi ya Luhwinja muri Walungu, nyuma yaho babonye ibice byiriya drone aho yashwanyagurikiye.

Kubwabo bahamya ko M23 yayihanuye mu masaha ya saa cyenda zo mu rukerera rwo ku wa kane tariki ya 15 Gicurasi 2025.

Mu gitondo bumaze gucya nibwo abaturage bo muri ako gace babyutse bagasanga drone yashwanyagurikiye iwabo, aho n’amashusho abagaragaza bazengurutse ibisigarizwa byayo.

Ni amashusho kandi yerekana bamwe muri abo baturage bari gukorakora ku bisigazwa byayo aho byari byaguye hasi, abandi bunamye bari kubyitegereza, ndetse banahambura insinga zayo n’ibindi.

FARDC yaherukaga kugaba ibitero bya drones kuri uyu mutwe wa M23 muri Werurwe uyu mwaka i Walikale.

Ni ibitero byikurikiranyaga umunsi ku wundi, ariko icyo gihe uyu mutwe waje kubyikoma imbere ukoresheje kuzihanura, aho byanavuzwe ko wahanuyemo izitari nke.

Kandi nanone mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, nabwo izi ngabo za Leta ya Congo zarazikoresheje cyane, ariko nabwo hahanuwemo izigera mw’icyenda mu zari zaraguzwe mu Bushinwa.

Iki gice cya Luhwinja ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zakigabyemo igitero cya drone giheruka kwigarurirwa n’aba barwanyi b’umutwe wa M23.

Wahigaruriye nyuma y’imirwano ikomeye yasize unafashe n’ibindi bice byinshi, birimo na centre ya Luciga izwi ko ari nkayo mutima w’iyi sheferi ya Luhwinja.

Custom comment form

Amakuru Aheruka