Ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo rifatanya n’ingabo za RDC kurwanya umutwe wa M23 muri Kivu y’amajyepfo na Kivu y’amajyaruguru, ryahawe ibikoresho bya gisirikare,imyambaro n’amafaranga i Uvira.
Kuri uyu wa gatanu nibwo Wazalendo bahawe ibirimo amafaranga n’ibikoresho bya gisirikare, ni nyuma yaho ku wa gatatu w’iki cyumweru bari bahuye n’umugaba mukuru w’Ingabo za Congo, Lt.Gen.Jules Banza Mwilambwe na mugenzi we w’ingabo z’uburundi Lt.Gen Prime Niyongabo.
Muri urwo ruzinduko aba bakuru b’ingabo bagiriye i Uvira banabonanye kandi na guverineri w’intara ya Kivu yepfo, ubuyobozi bw’ingabo za FARDC n’ubw’ingabo z’uburundi zisanzwe zirinze uyu mujyi.
Ahanini uru ruzinduko rwari rugamije kumvikanisha Wazalendo na FARDC, ni mu gihe impande zombi zarizifitanye amakimbirane kuko zisubiranamo rimwe na rimwe zikarwana bigakomera.
Bazisabye kumvikana, no kuvanga ingabo. Ubundi kandi babwira Wazalendo ko bagiye kuzajya bahabwa umushahara, kabone nubwo batazahembwa nk’uko abasirikare bahembwa.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa aba bakuru b’ingabo z’ibi bihugu byombi bavuye muri uyu mujyi, ibyo basezeranyije abarwanyi bo muri Wazalendo n’ingabo ziwurinze iza Congo n’iz’u Burundi byabagezeho.
Amakuru aturuka Uvira nuko izi ngabo zahawe ibikoresho bya gisirikare, imiti n’ibyo kurya.
Kandi ngo bahise banategekwa ko nyuma yo guhabwa ibyo boherejwe guhita bakomeza imirwano i Kamanyola, Nyangenzi n’i Bukavu.



