Ikipe y’Igihugu mu ngimbi yegukanye Irushanwa ry’Akarere ka Gatanu mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 16 “2025 FIBA Africa U16 Championship, Zone V Qualifiers”, bashiki babo basoreza ku mwanya wa kabiri.
Iri rushanwa ryabereye muri Filbert Bayi Indoor muri Tanzania kuva ku wa 12 Kamena, risozwa ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Kamena 2025.
Amakipe y’u Rwanda yatangiye irushanwa yitwara neza kuko mu mikino yayo ya mbere yatsinze Tanzania mu byiciro byombi. Mu ngimbi, u Rwanda rwatsinze Tanzania amanota 109-90 mu gihe mu bangavu rwatsinze 74-60.
Mu mukino wa kabiri, Abangavu b’u Rwanda batsinzwe na Kenya amanota 61-53 mu gihe Ingimbi zatsinze Uganda amanota 91-64.
Ku wa Gatandatu ni bwo hakinwe imikino ya nyuma yarangiye Abangavu b’u Rwanda batsinze aba Uganda amanota 64-51 mu gihe Ingimbi z’Urwagasabo zananiwe kwikura imbere ya Kenya, zitsindwa amanota 88-82.
Nyuma y’imikino itatu amakipe y’u Rwanda yakinnye no kubara amanota y’amakipe yose yitabiriye “2025 FIBA Africa U16 Championship, Zone V Qualifiers”, Ingimbi zarwo zasoreje ku mwanya wa mbere mu gihe Abangavu batahanye umwanya wa kabiri.
U Rwanda rusanganywe itike y’imikino ya nyuma ya FIBA U16 Africa Basketball Championship (Afrobasket) 2025, nk’igihugu kizayakira, tariki ya 2-14 Nzeri 2025.
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzaba rwakiriye imikino y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 16, mu byiciro byombi by’abahungu n’abakobwa.
U Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika mu bakobwa batarengeje imyaka 16, mu 2019 “2019 FIBA U16 Women’s AFROBASKET”, icyo gihe yabereye muri Petit Stade. Rwanakiriye iyi mikino mu bahungu batarengeje imyaka 18, “FIBA U18 AfroBasket”, inshuro ebyiri, mu 2010 na 2016.




Abangavu b’u Rwanda na bo bitwaye neza basoreza ku mwanya wa kabiri



